Abiga muri Kaminuza bahawe umukoro wo kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Mu gihe u Rwanda rukiri mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, abanyeshuri ba kaminuza ya East African University Rwanda basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza ya Kicukiro bongera kwibutswa ko abize ari bo bari bayoboye abakoze bakanategura Jenoside, bahabwa umukoro wo kubaka ndi umunyarwanda izira amacakubiri.

kwamamaza

Muri gahunda yo gukomeza kwigisha amateka abakiri bato, no gukomeza kwifatanya n’u Rwanda muri gahunda y’iminsi 100 yo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abanyeshuri biga muri kaminuza ya East African university Rwanda n’abayobozi biri shuri, basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza ya Kicukiro, basobanurirwa amateka banunamira imibiri iruhukiye muri uru rwibutso.

Prof. Kabera Callixte, umuyobozi w'iri shuri yibukije aba banyeshuri ko abize aribo babaye abacurabwenge ba Jenoside, abasaba kubaka ndi umunyarwanda ihamye.

Ati "Jenoside ntabwo yakozwe n'abantu batize abize nibo bari ku isonga mu gutuma n'abandi bakora Jenoside, iyo abiga muri kaminuza basobanukiwe bituma bafata ingamba zituma bubaka ndi umunyarwanda y'ukuri, bubaka indangagaciro zituma baba abanyarwanda beza, abanyarwanda bagendera kundangagaciro, abanyarwanda bazi icyo gukora".

Abanyeshuri biga muri iyi kaminuza nyuma yo gusura urwibutso bavuze ko babashije kuhigira amateka ndetse biyemeza kuyasangiza bagenzi babo, barwanya ko ibyabaye mu Rwanda byakongera kubaho.

Umwe ati "ikintu ntahanye nk'urubyiruko ni ukugenda bagenzi banjye nkaba nabasha kuba nababwira ayo mateka kuko abantu bose ntabwo babasha kugera ku rwibutso, ndabasangiza ku mateka, twasezeranya abanyarwanda ko Jenoside itazongera ukundi".    

Undi ati "bidusigiye isomo ro kwamagana abantu bose bashaka kuzana ingengabitekerezo mu banyarwanda bagahakana Jenoside ko itabayeho". 

Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza rugizwe n’ibice bitatu aho igice cya mbere kiriho amazina y’Abatutsi bahashyinguye, igice cya kabiri kikabamo imva irimo imibiri y’Abatutsi ibihumbi 105,600 bishwe muri Jenoside, mu gihe igice cya gatatu kibarizwamo ubusitani bubumbatiye ibihe bitandukanye Abatutsi banyuzemo muri Jenoside n’akamaro gakomeye ibidukikije by’umwihariko ibimera byagize mu kurokora Abatutsi.

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali

 May 20, 2024 - 15:43