Abavuye kugororwa bagatangira ububaji, barasaba igishoro cyo kwiteza imbere

Bamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Ngoma bavuye mu bigo ngororamuco, ubu basigaye bakora umwuga w'ububaji, barasaba gufashwa kubona inguzanyo nk'igishoro cyo kugura imbaho ndetse n'ibindi bikora mu bubaji. Ni nyuma y’uko bafashijwe bagahabwa ibikoresho bibafasha gukora uwo mwuga.  Icyakora ubuyobozi bw'akarere buvuga hari na gahunda yo kubahuza n'ibigo by'imari kugira ngo bajye babona uko bagura ibindi bikoresho birimo n'izo mbaho.

kwamamaza

Bamwe mu rubyiruko batishoboye bo mu murenge wa Rukira wo mu karere ka Ngoma, bafashishijwe kubona ibikoresho by’ububabaji nyuma yuko bavuye kugororerwa mu bigo Ngororamuco. Bavuga ko bizabafasha kwikorera bakiteza imbere ndetse ntibongere kwishora mu bikorwa bibi byabakururirwa kongera gusubira kugororwa.

Gusa bavuga ko n’ubwo bahawe ibi bikoresho by’ibanze mu bubaji, banafashwa kubona inguzanyo ituma babona amafaranga y’igishoro kugira ngo babone ubushobozi bwo kugura imbaho n'ibindi byifashishwa mu gukora ibitanda ndetse n’ibindi.

Umwe muribo waganiriye Isango Star, yagize ati: “yego pe twize imyuga mu kigo ngororamuco cya IWAWA, twiga ibintu by’indangagaciro. Ariko nk’umuntu wavuyeyo, icyo babwura bagenzi banjye ni ukuza tugakorera hamwe kuko ibikoresho twabibonye, maze tukiteza imbere. Ntabwo wafata ishoka ngo ujye kwasa igiti kandi ntacyo ufite. Ariko tugize amahirwe bakatugurira imbaho, bakaduha atelier yaci nabyo byadufasha. Kuko iyo uri kunoza umwuga, biba ngombwa ko ukenera ibintu byinshi.”

Undi ati: “iriya nguzanyo irakenewe kuko izo mbaho wakoresha inguzanyo y’amafaranga ukagura ibikoresho bindi bibura. Izo mbaho ukazigura ndetse ugakodesha na ya seta kugira ngo ubashe gutangira ibyo ukora nta mbogamizi runaka zihari. “

Niyonagira Nathalie; Umuyobozi w’akarere ka Ngoma, avuga ko mu rubyiruko n’abagabo bavuye kugororerwa bazwi ku izina ry’Abadaheranwa, bamwe muribo batishoboye bafashijwe kubona ibikoresho by’ibanze bibinjiza mu myuga itandukanye bize.

 Ariko anavuga ko hari na gahunda yo kubahuza n’ibigo by’imari kugira ngo babone igishoro cyo kugura imbaho n’ibindi byo kwifashisha mu myuga yabo.

Ati: “nkuko tubitwa ‘Abadaheranwa’ ni uko batagomba guheranwa n’ariya mateka babayemo. Nabo ni abantu bazima. Twavuga ngo turi kumwe mu iterambere kandi barabyumva. Dukurikije uko tugenda tubasura tubasanze ku murimo ni ikintu nabo bari kumva.”

“ hari ibindi rero duteganya mu minsi iri imbere byo kubahuza n’imari. Umuntu akaba ashobora gukora umushiinga wo kugura imbaho, yabonye amafaranga ariya yo muri financial services ku giciro gito kuko murabizi inyungu ni ntoya cyane. Noneho nawe akihangira umurimo ariko hafi y’abandi.”

Mu karere ka Ngoma habarurwa urubyiruko rugera 111 rwavuye kugororerwa mu bigo Ngororamuco bya Iwawa,Nyamagabe na Gitagata. Aba barimo gufashwa kwiteza imbere binyuze mu myuga bize, aho bamwe bari gufashwa n’imiryango yabo kubona ibyo bakora. Naho abadafite ubushobozi baremewe nk'uko abandi baturage batishoboye baremerwa bigatuma babona ibikoresho byo gutangiza. Gusa hari na gahunda yo kubahuza n’amasoko y’ibyo bakora.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Ngoma.

 Mar 24, 2025 - 13:04