Kigali: Abatuye hafi y'irimbi rya Remera babangamiwe n'ibihuru biririmo

Abaturiye ahari irimbi rya Remera rimaze imyaka 13 rifunze, babangamiwe n’ibihuru byarirenze bikaba byarahindutse indiri y’abajura, bakaba basaba ko hakorerwa isuku cyangwa ahari iri rimbi hagashyirwa ibindi bikorwaremezo.

kwamamaza

Irimbi rya Remera ryatangiye gushyingurwamo mbere ya 1994 rifungwa mu mwaka 2011. Abarituriye bavuga ko nyuma yo guhagarika ibikorwa byo gushyingura muri iri rimbi kuko ryari ryuzuye, aho riri hatongeye kwitabwaho kuburyo ibihuru byarirenze, bakaba bahangayikishijwe n’uko ryahindutse indiri y’amabandi abangamira umutekano wabo, bityo bagasaba ko bakizwa ibi bihuru, byanarimba bakarisenya hagashyirwa ibindi bikorwaremezo.

Undi ati "ibisambo byihishamo bakahafatira nk'abantu, leta yareba ikindi bahakorera, bakabisenya bakahubaka n'amazu hakajya ibikorwa by'amajyambere". 

Undi ati "ntabwo twahanyura nijoro kuko tuba dufite ubwoba, abajura barahari kuko ntabwo wahanyura nijoro, uhanyuze bashobora kugufata bakaba bakugirira nabi, kuko batakihashyingura hakubakwa andi mazu".    

Emma Claudine Ntirenganya, umuvugizi w’umujyi wa Kigali avuga ko ibijyanye n’isuku n’umutekano biri mu nshingano z’abaturiye iri rimbi, naho mu kuhabyaza umusaruro bakazategereza igihe giteganywa n’itegeko.

Ati "icyo twavuga nuko twakurikirana ukuntu bihagaze tukareba uburyo ahongaho hashobora gukorwa isuku hanyuma tukareba niba koko hari n'ikibazo cy'umutekano mucye bityo inzego zitandukanye zikagira icyo zibikoraho duhereye ku baturage ubwabo n'irondo ry'umwuga, naho ibijyanye no kurikoresha itegeko riteganya ko irimbi rishobora kugira ikintu rikoreshwa nyuma yuko rimaze hagati y'imyaka 10 na 20 rishyinguwemo, imyaka 10 mugihe ari irimbi bashyinguragamo bisanzwe, imya 20 mu gihe ari irimbi ryagiye rishyingurwamo hakoreshejwe ibindi bikoresho kugirango hubakirwe imva, irimbi rya Remera rishobora kuzagira ikindi kintu gikorerwamo nibura nyuma y'iyo myaka iteganywa n'itegeko".           

Mu mwaka wa 2003 nibwo hashyizweho amabwiriza yo gushyingura mu irimbi rya Remera riherereye mu karere ka Gasabo ariko mu mwaka wa 2011 nibwo leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo kurifunga burundu aho hari hamaze gushyingurwamo abantu bagera ku bihumbi 9525 ku butaka bungana na hegitari zirindwi nk’uko byatangajwe muri 2011 rimaze gufungwa.

Inkuru ya Angeline Mukangenzi / Isango Star Kigali

 Oct 25, 2024 - 08:41