Abaturage barasabwa kwitwararika mu kubahiriza amabwiriza yose bahabwa

Guverinoma y’u Rwanda irahumuriza abanyarwanda by’umwihariko abo mu karere ka Rubavu ko kuri uyu wa kabiri, nta kibazo cy’umutekano muke cyagaragaye muri aka karere gahana imbibe n’umujyi wa Goma. Avuga ko ahubwo abafite ibikorwa muri aka karere babisubukura kuko barindiwe umutekano. Icyakora leta irasaba abaturage kwitwararika mu kubahiriza amabwiriza yose bahabwa n’inzego zirimo n’iz’umutekano.

kwamamaza

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Isango star, Alain Bernard Mukuralinda; Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye imyitwarire yaranze baturage, cyane ko iyo batubahiriza amabwiriza hari kwangirika byinshi.

Yagize ati: “icyo nshimira abanyarwanda, cyane abaturiye hano ni ukuba igihe abayobozi bababwiraga bati nyabuneka nimwigireyo, nimujye mu nzu, mugume mu nzu ntihagire uwongera gusohoka, ibyo bintu barabyubahirije. Ejo ( ku wa mbare) amasasu yari menshi, mvuga nti mwitwaye neza. Iyo batabikora hashoboraga kwangirika byinshi, gupfusha benshi no gukometsa benshi. Tunabasaba ko mugihe ayo mabwiriza bayabonye bajye bayakurikiza.”

Hari ibihuha biri gukwirakwizwa

Mukuralinda yanavuze ko hari ibihuha biri gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga bivuga ko ingabo za RD Congo zinjiye mu Rwanda zigafata umujyi wa Rubavu ndetse n’amazu akorerwamo uburinzi bw’u Rwanda agafatwa.

Ati: “ibyo bintu ntabwo ari ukuri kuko nta musilikari wa Congo wigeze anagerageza ashaka kwinjira mu Rwanda. Abahinjiye ni abemeye kwitanga bakavuga bati ‘twebwe tuvuye mu ntambara, tumanitse amaboko n’intwaro turazisubije, mwarabibonye. Ariko nta muntu wigeze avuga ngo agabye igitero mu Rwanda, yinjiye muri Rubavu. Ababibona ku mbuga nkoranyambaga bamenye ko ari inkuru abakongomani barimo biganirira.”

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma anavuga ko uretse kuba ibikorwa bisanzwe byarasubukuye ku wa kabiri, n’amashuli yarashwehonmu karere ka Rubavu yarimo gukorerwa amasuku.

Ati: “hari amashuli yegereye umupaka, ukabona ishuli rimwe isasu rikagwamo, cyangwa rigaca mu idirishya abana bakagira ubwoba bakavamo biruka. Uyu munsi ( ku wa kabiri) ntabwo bagiye kwiga kugira ngo inzego zibishinzwe zirebe ayo mashuli yose ko nta masasu yaba yaraguyemo. Mwagiye mubona amafoto yaho rigwa ntiriturike. Ibyo bisaba abahanga mu ngabo z’u Rwanda babyigiye kugira ngo bahasukure. Ubu nibyo biri gukorwa, ejo ( ku wa gatatu) abana bagasubira ku ishuli.”

Avuga ko umutekano w’abanyarwanda n’ubusugire bw’u Rwanda birinzwe. Asaba  abaturage gukurikiza amabwiriza yose bahabwa n’inzego zibishinzwe.

Ati: “ ariko icyo tubasaba niba bababwiye ngo nyabuneka nimwitware gutya, ibyo bintu babyubahirize.”

“ umuturage aryame asinzire, akomeze ubuzima bwe, ushaka kuza I Rubavu ahaze. Keretse yumvishe ngo ingabo z’u Rwanda cyangwa se abayobozi bavuze ngo ntihagire umuntu uza I Rubavu. Cyangwa bakavuga bati ‘ nyabuneka mu murenge uyu n’uyu mwigireyo. Naho ubu rwose nta kibazo gihari, abantu ni urujya n’uruza.”

Anavuga ko u Rwanda rukomeje kwakira impunzi ziva I Goma. Kuva mu gitondo cyo ku wa Kabiri, mu Karere ka Rubavu hakiriwe impunzi nyinshi z’Abakongomani, zikomeje guhunga imirwano iri kubera mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Goma hagati y’Umutwe wa M23 n’ihuriro ry’imitwe ifatanya n’Ingabo za Leta ya Congo, FARDC.
Izi mpunzi ziyongereye ku zindi zirenga 500 zakiriwe ku wa mbere zinyuze ku mupaka munini (Grande Barrière).

Hari n’amakuru avuga ko kur’uyu wa gatatu, abacanshuro bari baraje gufatanya na FARDC, n’ihuriro ry’imitwe ikorera mu burasirazuba bwa RD Congo guhangana na M23 bishikirije Monusco baza kunyura mu Rwanda kugira ngo babone uko berekeza mu bihugu byabo.  

 Jan 29, 2025 - 10:40