
Kigali: Abaturage banenga abava mu ntara baza i Kigali nta kazi ubuzima bwabananira bagateza umutekano muke
Mar 25, 2025 - 08:58
Abaturage batuye mu mujyi wa Kigali baranenga abantu bava mu ntara bakaza i Kigali nta mirimo bafite ubuzima bwakwanga bagahinduka amabandi cyangwa bagakoresha ibiyobyabwenge.
kwamamaza
Abaganiriye na Isango Star bavuga ko baturutse mu ntara baza i Kigali baje gushaka imibereho ariko ntibirakunda, iki kibazo bagihuje na benshi bari mu mujyi wa Kigali ariko ubuzima bwaranze kandi batabasha no gusubira iwabo.
Umwe ati "naje nizeye ko hari ubuzima burenze ubwo mpunze ariko n'ubundi nje nsanga nubundi byose ni kimwe, ubu ndahinga kandi ngo mucyaro niho bahinga gusa, abenshi ntabwo baba bazi ko umuntu ahinga kuko baguseka, baba bumva ko wagiye uhinga isuka atariyo waza ukurikira inaha".
Ni ikibazo abaturage bavuga ko gikomeye kuba hari abava mu ntara baje mu murwa mukuru wa Kigali badafite icyo baje gukora kuko usanga bamwe iyo ubuzima bwanze bahinduka ibirara bagateza umutekano muke.
Umwe ati "niba umuntu aturutse Iburasirazuba ati reka njye gushaka ubuzima i Kigali kandi ashobora kuba abitaye aho yari ari akaza ahubwo guhangayikira hano nibwo usanga ateje ibibazo ashaka ukuntu arebe ukuntu yabaho".
Ku ruhande rw’abari muri Kigali baravuye mu ntara baragira inama abandi ko badakwiye kuva iwabo ahubwo bagumayo bakahashakira ubuzima.
Umwe ati "abakiriyo nababwira kwihamira yo kuko hose ni kimwe, akazi ni gake ntabwo abantu bose barangije amashuri ntabwo ariko bakabona".
Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali, buvuga ko abantu baturuka mu bice bitandukanye baje mu mujyi wa Kigali bakagira imibereho mibi ariko bafashwa mu buryo butandukanye.
Emma Claudine Ntirenganya, Umuvugizi w'umujyi wa Kigali ati "abaza gushaka ubuzima hari abo bihira hari n'abo bidahira, bamwe bidahiriye basubira aho baturutse abandi bagakomeza bagahanyanyaza, bamwe bakaba ari nabo bashobora kuba banavamo abakora ibikorwa bitandukanye bisa naho bibangamira ubuzima bwa buri munsi bw'umujyi harimo nk'ubuzunguzayi, harimo ubumayibobo, harimo ubujura n'ibindi".
Akomeza agira ati "icyo tugerageza gukora nuko dukorana n'inzego z'ibanze zigakomeza kumenya abantu aho batuye cyangwa se aho bayobora, bakamenya nibyo bakora n'uburyo babayeho, abafite ibibazo bikomeye by'ubuzima babe bafashwa haba gufasha abana kubarihira amashuri ariko twagera ku babyeyi tukareba niba ari abantu bakwiriye kuba bakwiga umwuga runaka cyangwa abashobora kuba bahabwa igishoro gitoya bagatangira ubucuruzi buciriritse".
Imibare y’ibyavuye mu ibarura rusange rya 5 ry’abaturage n’imiturire mu Rwanda ryo muri 2022, igaragaza ko umujyi wa Kigali wari utuwe n’abaturage 1,745,555, indi mibare ikerekana ko muri 2050 uyu mujyi uzaba utuwe n’abagera kuri miliyoni 4.
Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


