Abatangiye bizigama igiceri cy’100 barashima iterambere bagezeho

Hari abaturage bo mu karere ka Rutsiro bavuga ko bari mu bukene ariko bahinduye ubuzima bitewe no kwibumbira mu matsinda bakizigamira behereye ku giceri cy’100. Inzego zibanze zigaragaza ko amatsinda yaje ari urufunguzo rihindura imyumvire y’abaturage, aho abafasha mu iterambere ry’imiryango yabo no kurandura imirire mibi.

kwamamaza

Ubusanzwe Leta y’u Rwanda ishishikariza abanyarwanda guhuza imbaraga bagakorera mu matsinda kugira ngo babashe kugera ku bikorwa by’iterambere bitakorohera umuntu ku giti cye kubigeraho.

Niko abatuye akarere ka Rutsiro bari bari mu bukene  berekeje intekerezo zabo kuri bene ayo matsinda none ubu yamaze  kubahindura  ubuzima n’imyumvire  bahereye ku giceri 100.

Ubwo umunyamakuru w’Isango Star yaganiraga nabo, umwe yagize ati: “ nta gakoresho kazima ko mu rugo nagiraga. Twaje twizigamira igiceri cy’100, twongera kuyongera aba amafaranga 300. Ndi umugore wigurira igitenge kandi naragisabaga umugabo. Ntabwo nk’iri wa mugore wavugaga ngo umunyu washize. Ubu mpagaze hano, ngujije amafaranga ngashabika ndangura icyate cy’ibijumba ngakurisha nuko bagatundira ku masoko.”

“imyumvire yanjye yarahindutse, ntabwo ndi wa mugore uyagara, hoya! Ndi wa mugore utekereza.”

Undi ati: “twatangiye tuguza amafaranga nuko akaba makeya noneho nibwo twavuze ngo reka tugire ibyo dukora nabyo byinjiza amafaranga muri rya tsinda kugira ngo twongere umutungo. Nuko dutangira kuboha ibiseke turagurisha, tugeze aho turavuga ngo reka twige n’umuga wo kuboha ibipaniye. Icyo gihe nacuruzaga amatungo magufi. Ubwo mbona amafaranga yanjye ari kwiyongera nuko ntangira no kugura inkoko.”

Inzego zibanze zigaragaza ko aya matsinda atuma abaturage bicara hamwe bakumva ko bagomba kugira icyo bahindura ku mibereho yabo. Zivuga ko bitanga umusaruro uganisha ku iterambere.

UMUGANYWA M.Chantal; umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage mu karere ka Rutsiro, avuga ko amatsinda ari kamwe mu dushya twafashije Akarere guhangana n’igwingira.

Ati: “twagiye tubashyira mu matsinda. Hari ukwivana mu bukene ariko hari no kwigiranaho, aho umwe ashobora kwigira ku wundi kuko ushobora kwanga gushaka imibereho ariko iyo uzi ko uri bugendere hamwe n’abandi mukorera hamwe undi akigira ku wundi.”

“Ni ukubashishikariza kwivana mu bukene, kubaherekeza. Rero dufite imiryango myinshi, aho umuntu ari muri gahunda yo kwivana mu bukene tugerageza kumuhurizaho amahirwe. Urugero: nko muri gahunda yo kwitura cyangwa gutanga inka buri mwaka, twafashe abo dufite kuri liste yo kwivana mu bukene.”

“ nanjye aho kugira ngo mfashe umuntu uri wenyine, nafasha ariya matsinda kuko niyo yabasha kudufasha n’abandi batayarimo kuko ubona ko aria bantu bamaze gusobanukirwa gucuruza. Hari n’uba afite ibitunguru, hari ufite dodo, ibitoki, avoka… ubona ko bitarangirira ku mirire ahubwo no gufunguka akabasha gukorera amafaranga kugira ngo abashe guteza imbere umuryango.”

Mu karere ka Rutsiro ni urugero rwiza rw’aho kwibumbira mu matsinda byagize umumaro, cyane ko mu bana 4 800 bari mu mirire mibi harimo n’abafite ibyago byo kuyijyamo, bagabanyutse ku kigereranyo cya 78%.

 Ubusanzwe, iyi gahunda yo kubitsa no kugurizanya biciye mu matsinda, yatangiye bwa mbere mu Rwanda mu 1999.

@ Kayitesi Emmilienne/ Isango Star –Rutsiro.

 Feb 3, 2025 - 16:15