
Abari impunzi muri RDC bahishuye ko uwashakaga gutaha bikamenyekana yicwaga na FDLR
May 23, 2025 - 10:06
Abari impunzi muri RDC batahutse mu Rwanda baravuga ko iyo FDLR yamenyaga ko hari abatekereza gutaha yahitaga ibica. Basaba abayoboye Kivu ya Ruguru gufasha abasigayeyo bakavayo amahoro. Nimugihe Umujyanama wa Guverineri wa Kivu ya Ruguru igenzurwa na AFC/M23 avuga ko bari gushishikariza abanyarwanda bariyo gutaha mu gihugu cyabo, aho guhora bataka urugomo bakorerwa n'imitwe yo mu mashyamba ya Congo.
kwamamaza
Ibi byatangajwe ubwo icyiciro cya 3 cy'abanyarwanda basaga 600,000 bari impunzi muri RD Congo nabo bageraga mu Rwanda banyuze ku mupaka munini wo mu karere ka Rubavu. Bamwe muri bo baherukaga mu Rwanda mu mwaka w'2000.
Bavuga ko batinze mu buhunzi bitewe nuko abenshi batinyaga gutaha kubera banga ko byamenywa n'abari muri FDLR bakabagirira nabi, kuko hari n'abicwaga bari kubigerageza.

Baganira n'Isango Star, umwe muri bo yagize ati:" FDLR yamenya ko watashye wagera iyo bakakwica."
Undi ati:"Tshisekedi yangaje abasilikari basahuraga amatungo, bakarya imyaka duhinga, no kurara hanze. Bakadukubita n'abantu bagapfa."
Aba banyarwanda bamaze kugera mu gihugu cyabo basaba inzego zibifitiye ububasha zafasha n'abasigaye yo gutaha kuko bitoroshye kwiyaka imitwe yitwaje intwaro.
Umwe ati:"Nta nzira, abo bantu bitwaza imbunda ni ukubambura no kubahitana. Ko ubona ari uruvangavange rw'abasoda."
Undi ati:" Icyo dusabira abasigayeyo ni uko baza murwatubyaye bagafatanya mu kubaka igihugu. Turahinga ntidusarure, ntabwo wahingira ubusa ahubwo wakwemera ukajya mu Rwanda ugahinga ku ituze."

Umujyanama wa Guverineri wa Kivu ya Ruguru irikurebererwa na AFC/ M23, MUREKATETE Marie Chantal, wari waherekeje abari gutahuka, yavuze ko bari gishishikariza n'abasigaye yo gutaha aho guhora bataka guhohoterwa.
Ati:" Ni ugukomeza kubashishikariza bakamenya ko bafite aho begera kuko barahazi. Noneho twe tukabafasha kubageza hano kandi igihe cyose tubazanye u Rwanda rubakira neza. Twe dukora ibyo dushinzwe tukabakira, tukabafata neza. Murabona ko bose bameze neza, ntawe ushonje, ntawe urwaye, n'urwaye hari inzira bamucishamo kugira ngo afatwe neza."
Icyiciro cya gatatu kigizwe n'abarenga 600 batashye ku wa kane. Aba baje biyongera ku bandi baje mu bindi byiciro kuburyo hamaze gutahuka hafi 1700.
Bose icyo bahurizaho ni ugufashwa kujyana n'impinduka babona mu gihugu kugira ngo bagendane n'abandi mu iterambere no kugikorera.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango star - ku mupaka uhuza U Rwanda na RDC
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


