Abarenga 6 000 barwaye imidido

Abarenga 6 000 barwaye imidido

Mugihe u Rwanda rwihaye intego yuko mu mwaka w’ 2030 ruzaba rwaranduye indwara zititaweho uko bikwiye, haracyari abarenga 6 000 barwaye indwara y’Imidido (podoconiosis)inatuma uyirwaye ahabwa akato. Inzego z’ubuzima zigaragaza ko zigiye gukaza ubukangurambaga ndetse no kongera umubare w’ibigo nderabuzima bizajya byakira abarwaye iyi ndwara y’imidido.

kwamamaza

Indwara irangwa no kubyimba ibice runaka by’umubiri, cyane cyane amaguru bitewe no kugendesha ibirenge nuko hakuzuramo amatembabuzi. Igice cyafashwe  uruhu rwaho rukazaho ibimeze nk’amagaragamba. Ndetse hashobora no kuzaho ibisebe rimwe na rimwe.

Iyo umuntu agifatwa agira n’umuriro no gushishira.ibi bikaba bimwe mubituma abafite ubu burwayi bahabwa akato.

Umwe mu barwaye iyi ndwara yagize ati: “ njye nahoraga mu bitaro, nta kintu nashoboraga gukora. Nanutse ku rwego nagendaga umuntu wese akabona ntakiri umuntu. Kwiyakira byari byarananiye.”

Undi ati: “nageze mu myaka 20 yo gushaka noneho biba biri gukura. Mbyaye kabiri biba byandembeje nuko umuntu yanyuraho agatambuka. Nakwicara abantu bakagenda! Nagera mu murongo w’ibitaro nkabona abantu bahavuye nuko umugabo ageze aho aranyanga. Abana bakabaha akato ngo babyawe n’umubembe, ngo ntabwo baregera abandi bana. Kugira ngo bihonge nari nivuje nk’amezi ane. Ubu ndi gukandagira nkumva nta kibazo.”

Yvonne Ninyembabazi ni umwe mu rubyiruko rukora ubukangurambaga ku ndwara zititaweho harimo n’imidido. Bafasha abantu kumva ko ari nk’abandi kandi bakarushaho kuzimenya no kuzirinda.

Aganira n’Isango Star, Ninyembabazi yagize ati: “ku kijyanye n’akato ku bantu usanga bashobora guhezwa kubera ko bafashwe na zimwe mu ndwara zititaweho nk’imidido. Umuntu ubanza kumwereka ko ari uburwayi busanzwe kandi agomba kwakira.”

“Tubafasha nko kubagarura muri sosiyete kuko urumva baba basa nk’abashyizwe ku ruhande kubera ubwo burwayi: yaba imiryango yabo, cyangwa abandi bantu. Ninko kubafasha mu buryo bw’imitekerereze kugira ngo bumve ko bitacitse ahubwo bashobora gufashwa nubwo barwaye nuko ubukana bukagabanuka.”

“cyane nko mu bice byegereye ibishanga, ahakunze kuba bilariziyoze cyangwa se mu bice byegereye ibirunga bakunze kurwara imidido.”

Avuga ko urubyiruko rukwiye kongera imbaraga rugafasha aba bantu, ati:”tugakora uko dushoboye, tukajyana n’intego y’igihugu kugira ngo ibyo twiyemeje tubigereho.”

NSHIMIYIMANA Ladislas; Umuyobozi w’agateganyo w’agashami gashinzwe kurwanya indwara zititaweho muri RBC, agaragaza ko hari imbaraga igihugu gishyira mu buvuzi bw’imidido, kandi ko nta kato kagakwiye kubaho kuko ari indwara ivurwa igakira.

Yagize ati: “haracyakenwe izindi mbaraga kugira ngo abantu bose babe bavurwa. Leta yashyizemo miliyoni 34 zo gufasha abo barwayi kugira ngo babashe kubona ubwo buvuzi.”

“ burya mu guhabwa akato hari uburyo bwinshi. Hari igihe abo mu bana cyangwa abo muturanye baguha akato. Ikiriho ni ubukangurambaga kandi ni uburwayi avurwa ( umuntu). Ntabwo rero umurwayi w’imidido ntabwo agomba gucibwa mu muryango cyangwa aho dutuye, tumuvuza nk’umurwayi nk’abandi.”

“Nawe akiyumvamo ko agana ivuriro akivuza ndetse ko iyo yamaze kwivuza asubira mu buzima busanzwe, agakora. Iyo wivuje vuba, uroroherwa neza bigasigara nta bindi bibazo biriho.”

Kugeza ubu, mu Rwanda habarirwa abarwayi b’imidido barenga ibihumbi 6000, abamaze kuvurwa bagera ku 1 311. Ku isi, abarwaye iyi ndwara  barenga miliyari 1.

Icyakora mu rwego rwo guca burundu indwara y’imidido, u Rwanda rwakoresheje imbaraga nyinshi, hashyirwaho ibigo nderabuzima cumi na bitatu, ndetse muri uyu mwaka haziyongeraho ibindi 7 mu rwego rwo kuba U Rwanda rugomba kuba rwaciye iyi ndwara bitarenze umwaka w’ 2030.

@Kayitesi Emmilienne/Isango Star–Kigali.

kwamamaza

Abarenga 6 000 barwaye imidido

Abarenga 6 000 barwaye imidido

 Jan 28, 2025 - 11:03