Abanyarwanda basabwe kwisuzumisha kare indwara z’Impyiko zibasira benshi ku Isi

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, (RBC), cyasabye abaturage kwisuzumisha kare indwara z’impyiko no kwita ku buzima bwazo, mu rwego rwo kwirinda ingaruka zikomeye zishobora guterwa n’izi ndwara zikomeje kwibasira abantu benshi ku isi.

kwamamaza

Ubu butumwa bwatanzwe kuri uyu wa Kane mugihe Isi yozihizaga umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya iyi ndwara mu rwego rwo gukangurira abatuye Isi kurushaho kwita ku buzima bw’impyiko.

Imibare igaragaza ko indwara zizwi nka Chronic Kidney Disease zibasiye abarenga miliyoni 788 ku isi, zigahitana abagera kuri miliyoni 1.4 buri mwaka. Muri aba barwayi, abagera kuri 15.6% batuye muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, aho u Rwanda ruherereye.

RBC igaragaza ko imwe mu mpamvu zituma izi ndwara zigira ubukana ari uko abantu benshi baba bazirwaye batabizi kugeza igihe zigeze kure.

Yifashishije urubuga rwayo rwa X,  yagaragaje ko kimwe mu bitera indwara z’impyiko, ku isonga haza umuvuduko w’amaraso na Diabetes, kandi zishobora kwangiza imikorere y’impyiko buhoro buhoro.

Hari kandi n’ibindi bishobora kongera ibyago byo kurwara impyiko bigaragazwa n'abahanga birimo kunywa amazi make, kurya umunyu mwinshi, umubyibuho ukabije, kunywa itabi, kunywa inzoga nyinshi no gukoresha imiti igihe kirekire nta nama ya muganga.

Icyakora RBC ishishikariza abantu gufata ingamba zo kwirinda no kwisuzumisha kare kugira ngo barinde ubuzima bwabo.

 Mar 12, 2026 - 18:34