
Abantu bafite ubumuga bakomeje gufashwa kwiteza imbere mu bukungu
Nov 10, 2024 - 09:34
Mu rwego rwo gufasha abantu bafite ubumuga kwiteza imbere mu bukungu ihuriro ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga NUDOR, bavuga ko hari abiteje imbere binyuze mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya kandi byabakuye mu bukene.
kwamamaza
Ihuriro ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda NUDOR rivuga ko abantu bafite ubumuga bagenda bafashwa mu kwiteza imbere mu bukungu binyuze mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya kandi bitanga umusaruro.
Theophile Murwanashyaka umukozi wa NUDOR ushinzwe porogaramu yo kubakira ubushobozi abantu bafite ubumuga ati "amafaranga bagenda babona yo kwizigama agenda abafasha kugirango bakore imishinga mito mito ibafasha kugirango babe bakemura ibibazo bagenda bahura nabyo, ariko muri ibyo hari n'ibindi bikorwa bigenda bibakorerwa kugirango bwa bushobozi bwabo bwubakwe harimo no kubafasha kugirango babashe kuba bahinga ibi bya kijyambere ndetse n'ubworozi bwa kijyambere".
Bamwe muribo bagaragaza ko biteje imbere biturutse muri ayo matsinda.
Umwe ati "njye natangiye mu itsinda nguzamo amafaranga ibihumbi 35000Frw, ikintu nakoze naguzemo intama maze kugura intama ndayizana ndayorora ihageze irabyara none kugeza ubu mfite intama 5".
Undi ati "nahereye ku bihumbi 5000Frw ndagenda ngura urukwavu rw'ibihumbi 4000Frw urwo rukwavu rugenda rwororoka ngeze ku nkwavu 15".
Aimable Irihose umuyobozi nshingwabikorwa w’umuryango nyarwanda w’abantu bafite ubumuga bw’ingingo n’abantu bakoresha igare ry’abafite ubumuga, avuga ko hakiri imbogamizi cyane ku bafite ubumuga bw’ingingo bagorwa no kugera aho amatsinda abera bagasaba ko hashyirwaho ikoranabuhanga.
Ati "harimo abantu baba bafite ubumuga bukabije ku buryo batabasha kuva mungo ngo bagende, harimo abo usanga bafite nk'inyunganirangingo zishaje niba ari abakoresha amagare ugasanga nk'ahantu batuye ni mu misozi ntibabasha kumanuka ya misozi ngo babe bagenda bagere hahandi habereye amatsinda, ababa bafite imbago ubona ko ari zimwe zitabafasha kuba bahora bagenda gutyo, twifuza ko uko ibintu bizagenda bitera imbere hakwiyongera n'ikintu cy'ikoranabuhanga".
Dr. Mukarwego Beth, umuyobozi wa NUDOR avuga ko ikoranabuhanga rigomba kwifashishwa mu korohereza bose.
Ati "ibyo twifuza nuko bakorera ahantu hatababangamiye kugirango bashobore kuhagera, gukoresha ikoranabuhanga naryo rirahari kandi tuba dutekereza ko ahantu hose hashobora gukorwa hanashobora no gukurwamo imbogamizi kugirango abafite ubumuga bose bashobore kujya bigenza cyangwa bijyana batarinze gushaka ubafasha cyangwa ubasunika".
Mu turere 9 bakorana nabo harimo amatsinda agera 1500 amaze gushingwa afite abanyamuryango ibihumbi 34 birenga bamaze kwizigama amafaranga ari hejuru ya miliyoni 400Frw.
Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


