Sergei Lavrov n’abandi bayobozi bakomeye bo mu Burusiya bemerewe kwinjira muri Amerika.

Sergei Lavrov; Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, yahawe Visa imwemerera kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho azaba yitabiriye inama ngarukamwaka y’Umuryango w’abibumbye izabera i New York mu cyumweru gitaha. Icyakora haribazwa uko azagera ahazabera iyi nama!

kwamamaza

Amakuru avuga ko uretse Lavrov, hari n’abandi bayobozi bakomeye bo mu Burusiya bahawe iyi viza kugira ngo bazitabire iyi nama. Gusa muri 52 bari bayisabye, U Burusiya bwatangaje ko 24 aribo gusa bayihawe.

Iki cyemezo gifashwe nyuma y’impaka nyinshi, aho u Burusiya bushinja Amerika kurenga ku mategeko yima visa itsinda ryayo rigomba kubuhagararira muri iyi nama ngarukamwaka ya ONU, butangaza ko abayobozi babwo nibatabona Visa, Amerika na ONU bazabiryozwa.

Nubwo iyi visa yatanzwe, kugeza ubu u Burusiya bufite impungenge z’uko Lavrov azagera i New York kuko abapilote b’indege izamutwara batari mu bemerewe kwinjira muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika

Nyuma yaho Vassily Nebenzia; uhagarariye u Burusiya muri ONU agaragarije iki kibazo mu ibariwa ye, yavuze ko Amerika itasobanuye neza niba indege y’u Burusiya ariyo yahawe Visa cyangwa niba ari Lavrov kuburyo yaba asabwa gukoresha indege isanzwe y’ubucuruzi.

Icyakora ntacyo Amerika iratangaza kur’ibi, mugihe habura iminsi mike kugira ngo iyi nama izatangangira ku ya 20 Nzeri (9) ibe.

Ubusanzwe amasezerano y’umuryango w’Abibumbye yo mu 1947, avuga ko Amerika igomba guha abadipolomate b’abanyamahanga uburenganzira bwo kwinjira muri iki gihugu, ariko Amerika yo ivuga ko bashobora kutayihabwa kubera impamvu z’umutekano, kwirinda iterabwoba cyangwa se izindi mpamvu politike zo ku rwego mpuzamahanga.

Iruhande rw'ibi kandi, Umuryango w’Abibumbye watangaje ko mur’uku kwezi waganiriye n’Amerika ku kibazo cya visa ku bategetsi b’abarusiya. Ariko Amerika iherutse gutangaza ko uyu muryango ugomba kumva neza amategeko y’igihugu kandi ko visa y’Amerika itangwa hakurikijwe amategeko, bityo ko nta bisobanuro bihari bishingiye ku kibazo bwite cy’umuntu.

Umubano w’Amerika n’u Burusiya warushijeho kuba mubi nyuma yaho u Burusiya bugabye igitero muri Ukraine muri Gashyantare (2), icyo bwo bwita igitero kidasanzwe cya gisilikari.

 @Reuters

 Sep 14, 2022 - 14:57