
Umuryango wa Martin Luther King wamaganye Marine Le Pen wigereranyije n’abaharanira uburenganzira bw’abirabura
Apr 16, 2025 - 11:10
Umuryango wa Dr. Martin Luther King wamaganye bikomeye imvugo ya Marine Le Pen, Umufaransakazi uyobozi ishyaka rya RN rishingiye ku mahame y'ubuhezanguni no kuryanya abimukira. Ninyuma yo kwigereranya n’abaharanira uburenganzira bw’abirabura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Bavuze ko ibyo Le Pen yavuze ari “uguharabika amateka mu buryo budakwiriye.”
kwamamaza
Marine Le Pen, uyoboye ishyaka Rassemblement National (RN) yavuze ayo magambo mu kiganiro yagiranye n’abayoboke be ku cyumweru gishize. Yasabye ko bafatira urugero ku rugamba rw’abarwanashyaka b’abirabura barwaniraga uburenganzira bungana, mu rwego rwo kumufasha guhabwa uburenganzira bwo kongera kwiyamamariza kuyobora u Bufaransa mu matora ateganyijwe mu 2027.
Mu butumwa yatanze, Le Pen yakomeje kugaruka kenshi ku izina rya Dr. Martin Luther King, avuga ko urugamba rwe rwo kwiyamamaza rufite ishingiro nk'iry’abaharaniraga uburenganzira muri Amerika.
Yagize ati: “Urugamba rwacu... ruzaba urwo mu mahoro. Tuzafatira urugero kuri Martin Luther King waharaniraga uburenganzira... Ubu ni uburenganzira bw’Abafaransa.”
Si ubwa mbere Le Pen avuze aya magambo, kuko no ku wa 6 Mata (04), ubwo yitabiraga inama y’ishyaka ryo mu Butaliyani, yongeye kuvuga ko ari kurwana urugamba rufite isano n’urwa ba Martin Luther King.

Marine le Pen
Ibi Le Pen abitangaje nyuma y’aho urukiko rw’i Paris rumuhamije icyaha cyo kunyereza umutungo w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) awuha abakozi b’ishyaka rye. Muri uru rubanza yakatiwe guharikwa kwiyamamaza ku mwanya uwo ari wo wose wa Leta, bityo bimubuza kwinjira mu matora ya 2027 ya Perezida w"Ubufaransa. Le Pen yahise ajuririra iki cyemezo, avuga ko ari umugambi wa politiki ugamije kumuca intege, cyane ko ibipimo bimwerekana nk’ufite amahirwe yo gutsinda.
Umuryango wa Dr. Martin Luther King, binyuze mubyatangajwe n'umuhungu we Martin Luther King III n’umugore we Arndrea Waters King, wamaganye ibi byatangajwe na Le Pen.
Mu kiganiro bagiranye na televiziyo BFMTV, bagize bati: “Ibi ni uguhindura amateka mu buryo budakwiriye, binatesha agaciro ibitambo byatanzwe n’abarwaniraga ubutabera barwanya urwango.”
Bongeyeho ko: “Imbaraga za Dr. King zatumye habaho ibisekuru bikurikirana by’Abanyamerika bakomeje guharanira uburenganzira, kandi yaharuriye inzira icyerekezo cye cy’umuryango ukundana, ushingiye ku bumwe, aho kuba amacakubiri.”
Ibyavuzwe na Le Pen byanateje impaka mu ruhando rwa politiki y’u Bufaransa. Manuel Bompard wo mu ishyaka La France Insoumise yavuze ati: “Kureba Madame Le Pen, uyoboye ishyaka rifite abayobozi benshi baciriwe imanza z’urwango rushingiye ku moko, yigereranya na Martin Luther King, ni ibintu biteye isoni.”
Nubwo Le Pen yamaze kujurira, biteganyijwe ko icyemezo cya nyuma kizatangazwa mu mpeshyi ya 2026. Naramuka aburanye agatsinda, azaba agifite umwanya uhagije wo kwiyamamaza mu matora ya 2027. Ariko natsindwa, Jordan Bardella ashobora kumusimbura nk’umukandida w'ishyaka RN.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


