Abana bavuka ku babyeyi bakora uburaya babura uburenganzira bwabo

Abakora uburaya mu mujyi wa Kigali, baratabaza inzego zitandukanye kubera ikibazo cy’ababatera inda bakabihakana bigatuma abana babo bavutswa uburenganzira bwo kwandikwa mu irangamimirere n’izindi ngaruka zirimo kubura uko biga n’ubuvuzi.

kwamamaza

Mu gahinda kenshi, bamwe mu bakora uburaya mu mujyi wa Kigali barataka kwihakanwa n’abagabo babatera inda bakihakana abana, inzitizi kuri abo bana ibabuza uburenganzira bwo kwandikwa mu irangamimerere n’intandaro y’uruhuri rw’ingaruka zirimo kubura uburezi , ubuvuzi n’ibindi.

Mu kiniga cyinshi umwe ati “uwazaga wese twarabyaranaga kandi akantana umwana, abana bose mfite ntarangamimerere babamo kandi bose bari kwiga, ejo cyangwa ejobundi bazagera mu mwaka ushobora gusaba irangamimerere”.  

Undi ati “barakubwira ngo uwakirigiswe na benshi ntabwo amenya uwamusekeje agahita akubwira ati byiganirize, bara abo mwaryamanye uwo munsi duhura uraza kubonamo ise w’umwana”.

Ni ikibazo ikigo gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA) kigaragaza ko bitagakwiye, Mukamana  Monique, umukozi ushinzwe kurengera uburenganzira bw’abana muri iki kigo, akavuga ko ababyeyi bakwegera inzego zibifite mu nshingano bagafashwa.

Ati “imiterere bariya bagore bakoreramo ushobora gusanga atamumenye cyangwa yanamumenya nawe ntibize kumworohera kuza kumwemera, iyo umwana adafite irangamimerere ryuzuye bimutera ihungabana, ugasanga igihe cyose yibaza ati ese data yaba ari nde, ugasanga ni bumwe mu burenganzira aba abuze cyangwa akabura n’uburenganzira bwo kuvuzwa no kwiga".

"Dukomeza gukangurira ababyeyi igihe basamye ko bajya kwa muganga, igihe babyaye bakabyarira kwa muganga bakandikisha abana babo mu irangamimerere”.  

Ku ruhande rwa Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) ifite mu nshingano gukurikirana imibereho y’abaturage, Joseph Curio Havugimana, umuyobozi mukuru ushinzwe itumanaho, arashishikariza abahura n’ikibazo cy’abihakana abana kugana ubutabera.

Ati “Buri mwana wese afite uburenganzira bwo kwandikwa mu irangamimerere, ubu byaroroshye umwana yandikwa kwa muganga aho yavukiye, cyangwa yaba yavukiye mu rugo akandikishwa ku biro by’Akagari”.

“Si ngombwa ko se aba ahari, umwana ashobora kwandikwa kuri nyina gusa mu gihe hategerejwe ko se aza akamwiyandikishaho. Mu gihe bitarakunda, umwana aba yanditswe kuri nyina wenyine. Nyuma iyo se abonetse cyangwa amwemeye, ababyeyi bombi bagana ibiro by’Umurenge kugira ngo umukozi ushinzwe irangamimerere yongere amazina ya se ku mwirondoro w’umwana. Ikindi kandi ni uko bidasaba ko baba barasezeranye imbere y’amategeko”.

“Iyo habayeho kwinangira k’umugabo, umwana cyangwa nyina ashobora kugana urukiko agatanga ikirego kugira ngo umwana agire se”.

Abakora uburaya bagaragaza ko ibibazo byo kwihakana abana bituma babaho nabi ndetse bamwe ugasanga bajya kuba ba mayibobo bakanywa ibiyobyabwenge no kwiba, abakobwa bakabyara bakiri bato.

Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star

 Jun 4, 2025 - 12:04