
Abakozi b'Inkiko bagaragarije Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga ibibazo bibugarije
May 31, 2025 - 08:32
Kuri uyu wa Gatanu, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Domitilla Mukantaganzwa yatangiye gahunda yo gusura inkiko n’abakozi bazo, bamugezaho ibibazo bitandukanye biri mu nkiko bigashakirwa ibisubizo. Ni igikorwa yatangiriye ku nkiko zo mu mujyi wa Kigali.
kwamamaza
Bwa mbere kuva agizwe Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Hon. Domitilla Mukantaganzwa, yatangiye gahunda yo gusura inkiko n’abakozi bazo atangirira ku zo mu mujyi wa Kigali, mu bibazo yagaragarijwe byiganjemo iby’inyubako zishaje ndetse n’ibikoresho bidahagije.
Kuri Hon. Domitilla Mukantaganzwa, ngo ibi ni ibibazo byumvikana kandi inzego zose bireba zigiye gufatanya ngo ibisubizo biboneke.
Ati "ibyo bagaragaje ni ibibazo bihari kandi bigomba gukemuka, icyo nabivugaho nuko mu bufatanye n'izindi nzego za leta tuzafatanya kubibonera igisubizo".

Akomeza abasaba kwihangana bagakomeza gutanga ubutabera no kwizera inzego nkuru z’igihugu mu gukemura izi mbogamizi bamugaragarije.
Ati "twese dushishikajwe nuko abanyarwanda bahabwa ubutabera kuko nibo tubereyeho, nibo dushinzwe gukemurira ibibazo, ibishoboka byose bizakorwa ku buryo buri rukiko aho ruri ruzabona ibikoresho nkenerwa ibibazo bihari bigakemuka, turabasaba gukomeza kwitanga no kwihangana kandi bakizera igihugu, bakizera ubuyobozi bw'inkiko kuko tuzafatanya n'abandi bigakemuka ariko gutanga ubutabera bizakomeza".
Iyi gahunda ya Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yatangiriye ku nkiko zo mu mujyi wa Kigali, ifasi y’Urukiko Rukuru rwa Kigali ikaba igizwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge n’inkiko z’ibanze zarwo, Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo n’inkiko z’ibanze zirugize n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gicumbi n’inkiko z’ibanze zirubarizwamo, abakozi bazo bahuye nawe basaga 290.
Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


