Abakoresha umupaka wa Kizinga-Bubare barasaba ko hashyirwa amacumbi

Abakoresha umupaka wa Kizinga-Bubare bo mu karere ka Nyagatare babangamiwe nuko nta macumbi ahari. Bavuga ko iyo umuntu ahageze nimugoroba, bimusaba gutega moto y'ibihumbi umunani kugira ngo agere mu mujyi wa Nyagatare, aho abona icumbi.

kwamamaza

Bamwe mu bakoresha umupaka wa Kizinga ugabanya u Rwanda na Uganda uherereye mu murenge wa Rwempasha mu karere ka Nyagatare, bavuga ko kuri uyu mupaka haba urujya n’uruza rw'abantu bavuye muri ibyo bihugu byombi ariko ikibangamye ni uko nta macumbi ahari yabafasha mu gihe bahageze bwije.

Bitewe nuko buba bwije, ngo bituma batakaza amafaranga menshi yo gutega moto zibageza mu mijyi, aho bacumbika ndetse n'ayo gucumbika.

Umwe yagize ati:"Urujya n'uruza rwariyongereye, urabona ko n'abagenzi bagerageza kunyura ku mupaka bakaza tugakora, imodoka ziraza zigakora, akazi karabonetse. "

Yongeraho ko "Ariko kugira ngo afate ibihumbi bingane byo kumugeza Nyagatare, byakabaye akarara aho ngaho kuko iyo bwije usanga umumotari hano cyangwa se n'uwo bahamagaye amuca nk'ibihumbi 8 kugera Nyagatare!"

Undi ati:"Urabona aha hafi nta malodge ahari ngo uvuge ngo umugenzi aramutse ageze aha bwije ari n'ibirenge ngo yabona aho kurara. Kuva aha ujya kuri Lodge ujya I Kampala nabwo hasaba akandi kagendo cyangwa se agatekereza ko nagerayo atarahita abona imodoka agacumbika aha hafi."

Basaba ko nk'umupaka unyuraho abantu benshi kandi bakunda guhura n'ikibazo cyo kubura aho barara, hashyirwa amacumbi kuko biri mu bibangamira urujya n'uruza.

Umwe ati:" Amalodge abonetse byakoroha. Hari ubwo umuntu aturuka Nyagatare saa kumi n'ebyiri yagera aha saa moya, saa kumi n'ebyiri ntabwo bamwemerera ko yambuka. Aha hari amalodge byakwanga akaza agacumbika aha, urujya n'uruza rwakoroha ndetse nawe ntabwo yahangayika cyane."

Undi ati:" Hano hafi hubatswe amacumbi nk'uko njya mbibona ahandi, yakoresha make kurusha uko yakabaye atakaza amafaranga menshi mu ngendo ze."

Icyakora Matsiko Gonzague; Umuyobozi w'akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, avuga ko nk'umupaka mushya, bagiye gushishikariza abashoramari kugira ngo bahashora imari mu buryo bwo kuhashyira amacumbi azajya afasha abahanyura.

Ati:" Kubera ko hagiye kujya na Kaburimbo, mwarabibonye ko irimo yubakwa.... Twazareba uburyo twakorana na ba Rwiyemezamirimo nk'abikorera, umuntu akazabereka amahirwe ahari noneho tugafatanya nabo kureba uko hariya hantu hakubakwa amacumbi. Ubundi iyo hari uburyo Rwiyemezamirimo ashobora gushora imari ye akunguka, kubisobanura  no kubyumva biroroha."

Uyu mupaka wa Kizinga witiriwe agace ko hakurya muri Uganda muri komine Ntungamo, ariko ku ruhande rw'u Rwanda hitwa Bubare mu murenge wa Rwempasha. Gushyirwaho kwawo byagabanyije  urugendo rw'abakoreshaga umupaka wa Buziba n'uwa Kagitumba.

Mu rwego rwo koroshya urujya n'uruza, ku ruhande rw'u  Rwanda, harimo kubakwa Kaburimbo y'ibirometero 18.5 izaturuka ku yindi ya Nyagatare-Tabagwe-Karama.

Djamali Habarurema/ Isango Star-Nyagatare.

 Jun 30, 2025 - 08:45