Abakoresha umuhanda wa Bushaduka barasaba ko hashyirwaho ikiraro kiyobora amazi awuzura

Abakoresha umuhanda wa Bushaduka uhuza utugari tw’umurenge wa Munyiginya wo mu karere ka Rwamagana, barasaba ko nyuma yo kuwukora,washyirwamo ikiraro kiyobora amazi asanzwe awuzura maze akabangamira urujya n’uruza. Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko nyuma yo kuwukoramo umuganda bagiye gukemura iki kibazo.

kwamamaza

Ibi byagarutsweho ubwo hakorwaga umuganda usoza ukwezi kwa kabiri, 2025 mu karere ka Rwamagana, aho wakozwe abaturage bifatanya n’ubuyobozi bw’akarere n’intara mu gikorwa cyo gukora umuhanda wa Bushaduka uhuza ibice by’umurenge wa Munyiginya.

Ubusanzwe uyu muhanda ufasha abatuye uyu murenge kugera kuri kaburimbo, naho abandi bakagera ku biro by’Umurenge.

Abaturage bawukoresha bavuga ko kuba wakozwe ari byiza, ariko bakagaragaza ko harimo agace kanyuramo amazi ku buryo mu gihe cy’imvura kuzura bikagira ingaruka k’ urujya n’uruza, nuko bikabasaba kuzenguruka ahazwi nko kwa Karangara.

Umwe yagize ati: “ nta modoka ishobora kuhanyura ngo ihace, ikaba yasaya ugasanga imodoka iranaharaye. Kandi iyo amazi ari menshi ashobora yahitana umuntu, nk’abana bajya kwiga ntibahanyure noneho ugasanga biteje ikibazo. Haba huzuye cyane.”

“ubundi wari umuhanda mwiza utubera mugufi bitewe nibyo tuba dukeneye. Urabona mu muhanda harimo amazi  , nko mu kwezi kwa munani k’umwaka washize, natumije imodoka y’amabuye nuko ihageze irarohama, biba ngombwa ko bapangura amabuye barongera barapanga.”

Undi ati: “imodoka zigeramo zikarohama nuko bikaba ngombwa ko nyirayo atanga amafaranga menshi yo kuyikuramo. Hari n’ubwo zimaramo iminsi itatu!”

Abaturage bakoresha uyu muhanda wa Bushadunda wo mu murenge wa Munyiginya basaba ko wanashyirwamo ikiraro gituma amazi y’akagezi gacamo abasha kubona inzira kugira ngo ye kujya abangamira urujya n’uruza.

Umwe ati: “twifuzaga ko ikiraro mwagishyira hano nuko aya mazi akagira inzira iyajyana.”

Undi ati: “ ni ikibazo kuko umuhanda uramutse ufite ikiraro kizima gikoze, twajya mu isoko nta kindi kibazo dufite."

Mbonyumuvunyi Radjab; Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, avuga ko umuhanda wakozwemo umuganda wari ucyenewe cyane n’abaturage kuko bari banasabye ko ukorwa.

Avuga ko rero igice cyawo cyambukiranyamo akagezi gato ariko kakaba kanini iyo imvura yaguye, bagiye kugishyiramo ikiraro kugira ngo umuhanda urushe kuba nyabagendwa mu buryo bwiza.

Ati: " umuhanda ni nyabagendwa uretse ahantu hamwe hanyura amazi, ubona ko hakenewe ikiraro. Mwabibonye ko amazi twabashije kuyashakira inzira anyura, tugerageza no kugabanya ubugari bw'aho yanyuraga kugira ngo hasigare ahantu hato tuzabasha kubakira nuko tukaba twahakora ikiraro cyiza cy'ibiti. Ariko tukahubaka n'amabuye kugira ngo cyigire hejuru, mwabonye ko higiye hasi kuburyo imvura iguye hajya huzura."

Uyu muhanda wa Bushaduka uherereye mu gishanga. Nubwo wakozwe ariko ukeneye kujyamo ikiraro kugira ngo harindwe amazi awunyuramo, cyane ko uhuza abatuye mu kagari ka Cyarukamba ndetse n’abatuye hakurya mu bice bya Bwana, Nkomangwa na Nyarubuye.

Unafasha kandi abo mu kagari ka Cyarukamba kugera ku biro by’umurenge, ndetse n’abo mu tugari twa Bwana,Nkomangwa na Nyarubuye ubafasha kugera kuri kaburimbo iyo bagiye kurema isoko rya Ntunga.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Rwamagana.

 Feb 24, 2025 - 14:36