
Abakora mu mirimo itandukanye ntibavuga rumwe ku gutanga cyangwa kwakira agashimwe (tip)
May 2, 2025 - 09:02
Abakora imirimo itandukanye ntibavuga rumwe ku bijyanye n’umuco wo gutanga ishimwe cyangwa se agahimbazamusyi, ibizwi nka tip mu ndimi z’amahanga aho bamwe bavuga ko bikwiye kuba umuco ndetse bigakurikizwa muri serivise zitandukanye kuko bituma abakozi bagira umuhate mu byo bakora, nyamara ariko hari ababona ko bidakwiriye kuko bishobora guteza amakimbirane hagati y’abakozi n’abakoresha cyangwa se bikaba intandaro n’icyuho cya ruswa ku bijyanye n’imitangire ya serivise.
kwamamaza
Ni ibintu abakora muri serivise zitandukanye bamaze kumenyera nk’umuco kuko bamaze no kuwubonera amazina aho bamwe bayita agashimwe, agahimbazamusyi cyangwa tip mu ndimi z’amahanga aho abakora muri izo serivise zibahuza n’abakiriya kenshi banavuga ko byakabaye umuco kuko byerekana ko washimye serivise wahawe, ndetse inatera akanyabugabo ku uyihawe mu mirimo ye ya buri munsi.
Nyamara ariko ku rundi ruhande hari abumvikana banenga uwo muco kuko ngo nyuma yo kwishyurira serivise wahawe ukarenzaho n’iyongera bishobora kuvamo amakimbirane hagati y’abakozi hamwe n’abakoresha babo, ndetse ko byavamo intandaro ya serivise mbi mugihe utayitanze ndetse hari n’abayifata nka ruswa.
Ku bijyanye n'impano cyangwa se ishimwe k’umukozi mu iteka rya Perezida n°45/01 ryo kuwa 30/06/2015 rigena imyitwarire mbonezamurimo y’umukozi wa Leta, mu ngingo ya makumyabiri na gatanu (25), hagaragaramo igihe n' uburyo impano cyangwa ishimwe bishobora kwakirwa n' igihe bibujijwe.
Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


