
Abakora isuku mu mihanga barasaba kongererwa umushahara
Aug 1, 2024 - 14:28
Abakozi bakora amasuku ku mihanda yo mu mujyi wa Kigali barasaba ko bakongererwa umushahara kuko uwo bahabwa utajyanye n’imibereho yabo muri iki gihe. Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buvuga ko bagiye gukorana n’ibigo bibafite mu nshingano kugira ngo bikemurwe.
kwamamaza
Ku rutonde rwakozwe n’ikinyamakuru cyo muri Africa mu ntangiriro z’uyu mwaka w’2024, umujyi wa Kigali waje ku mwanya wa mbere mu kugira isuku. Iyi kandi yaje yiyongera ku zindi zatanzwe n’ibigo mpuzamahanga, aho zigaragaza ko Kigali isukuye ndetse yita no kubidukikije.
Iyi shusho y’umujyi wa Kigali mu ruhando mpuzamahanga igirwamo n’abazinduka mu gitondo bakora isuku mu mihanda y’umujyi wa Kigali.

Abakora iyi suku bishimira uruhare rwabo mu gutuma umujyi wa Kigali, nubwo nabyo ari isoko y’umurimo ubatunze.
Mu kiganiro bamwe muri bo bagiranye n’umunyamakuru w’Isango Star, umwe yagize ati: “biratunezeza iyo tubonye umujyi wacu kandi twarabigizemo uruhare, tugakora ukaba mwiza. Twakumva no hanze bari kuvuga ngo Kigali irakeye nuko bikatunezeza cyane.”
Nubwo bimeze bityo ariko, baracyagaragaza imbogamizi zirimo kuba amafaranga ibihumbi 30 bahebwa akiri make kuko ari intica ntikize. Bavuga ko ku isoko ryo mu Rwanda, atabasha kubaha ibibatunga.
Umwe ati: “imbogamizi dufite ni agashahara gake, ni ibihumbi 30! Mbese karadufasha ariko ntabwo twagashyira mu iterambere ngo bishoboke.”
Yongeraho ko “ batwongerera kuko imirimo dukora n’umushahara dufite, kuko tubona nyine nta kigenda.”
Umujyi wa Kigali uvuga ko iki kibazo gihangayikishije ariko bugiye kugikurikirana binyuze mu kuganira na zakampani zibakoresha.
Emma Claudine NTIRENGANYA; Umuyobozi mukuru ushizwe itumanaho n’uburezi mu mujyi wa Kigali, avuga ko binyuze muri izo nzira bizakemuka.
Ati: “ abakora isuku mu mujyi wa Kigali bafite akamaro kanini cyane kuko batuma igihugu cyacu kujya mu bya mbere ku isi bivugwa ku ruhando mpuzamahanga. Mwishyira hamwe mukabwira umukoresha wanyu ikibazo mufite noneho mu ngengo y’imari ye akareba ko hari ikintu ashobora kongera. Ubundi niko biba bigomba kugenda. Ikintu umujyi wa Kigali uba ushobora gukora ni ugukora ubwo buvugizi.”
Mu gusa neza k’Umujyi wa Kigali binagirwamo uruhare n’abaturage basabwa kwirinda kujugunya imyanda aho babonye hose ndetse bakagira umuco wo kwimika isuku n’isukura.
@ Amina MUTONIWASE/Isango Star-Kigali.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


