Abaguzi barasabwa kugenzura ko ibyo baguze bitarengeje igihe.

Abaturage baravuga ko batajya bibuka kureba niba ibyo bahahiye mu maguriro bitarengeje igihe kuburyo bitagira ingaruka ku buzima bwabo. Ariko bavuga ko n’abagerageza bakabona ko byarengeje igihe, baterwa utwatsi iyo babisubije aho babiguriye. Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA) kiragira inama abaguzi yo kwibuka kugenzura itariki ibicuruzwa baguze bizarangirira,bakanibuka gusaba inyemezabuguzi kugira ngo nibasubizayo ibyo baguze abacuruzi batazabyanga bitwaje ko nta bimenyetso bafite.

kwamamaza

Iyo ugeze mu maguriro atandukanye usanga hagaragaramo ibicuruzwa byinshi biba byanditseho igihe byakorewe ndetse n’igihe bizarangirira. Gusa hari bamwe mu baguzi bavuga ko nubwo ayo mataliki aba hari batibuka kubireba.

Umwe yagize ati: “Akenshi ntabwo nkunda kubyitaho kuko mba mbyizeye rimwe na rimwe!”

“ ibyo ngibyo, ntabwo tubyibuka! Ahubwo rimwe bizatwicira n’abana! Iyo ugiye kugura ugenda ufite impahamyi, uragenda ukigurira, iby’ukwezi, umwaka…ibyo ngibyo ntabwo ubyitaho.”

Undi ati: “ ababireba ni bake buriya” “ hari umuntu ubona ko ari civilize, we aza ahita abireba.

Hari n’abavuga ko  n’abagenzi babo babyibutse babisubije aho babiguriye bakabyanga, umwe ati: “ iyo ari umuntu utumvikana uragenda ukabimena nta kundi!” “ icyakora arakwirukana kugira ngo nawe batabasha kumuhana!”

“kubisubizayo hari ubwo avuga ngo urabeshya! Nta masezerano muba mwagiranye….”

Gaspard Simbarikure; ushinzwe kwandika no gutanga ibyangombwa ku bikorwa by’ubucuruzi mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA) asaba abaguzi kwibuka  buri gihe kureba niba ibyo baguze bitararengeje igihe ndetse no gusaba inyemezabuguzi.

Ati: “abaguzi bose basaba inyemezabwishyu ndetse niyo dushingiraho dusaba umucuruzi kwirengera igihombo kuko umuguzi siwe ugomba guhomba. Rero bagomba kwitonda iyo bagiye kugura, bagasuzuma ko bitarangije igihe. igihje babisubije umucuruzi ntabashe kubumva, bagana RICA ikabarenganura.”

Kurya cyangwa kunywa ibyarengeje igihe bishobora kugira ingaruka kubuzima bw’ubiriye harimo kubatera indwara zitandukanye zirimo umutwe,gucibwamo, chorela n’izindi.

@ KAMALIZA Agnes/Isango Star-Kigali.

 Mar 23, 2023 - 12:30