Abagore b’indashyikirwa mu bikorwa by’iterambere bagiye guhabwa ishimwe

Abagore n’abakobwa babaye indashyikirwa mu bikorwa by’ iterambere byiganjemo iby’ubushabitsi ndetse n’ubuyobozi bateguriwe igikorwa cyo kubashimira. Ubuyobozi bwa 1000 Hills Event ari ukugirango abo babere urugero abagore bacyitinya n’abagenda biguru ntege muri izo nzego ndetse hanazirikanwe urugendo n’uruhare rw’abari n’abategarugori mu iterambere n’ubukungu guhera mu myaka 30 ishize.

kwamamaza

Iki gikorwa giteguwe mugihe habura iminsi mike ngo u Rwanda n’isi yose hizihizwe umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore, usanzwe uba ku itariki ya 8 Werurwe (03).

Umuryango 1000 Hills Events utegura ibikorwa bitandukanye wateguye igikorwa cyo guhemba bamwe mu bagore babaye indashyikirwa mu rwego rw’ubucuruzi n’ubushabitsi hamwe n’urwego rw’ubuyobozi.

Ubuyobozi bw’uyu muryango buvuga ko guhemba abagore bahize abandi bizakorwa muri uku kwezi kwa gatatu. Nimugihe ibikorwa byo gutoranya bamwe muri abo bikaba byatangiye, nk’uko Nathan Offodox Ntaganzwa umuyobozi wa 1000 hills events abitangaza.

Yagize ati: “bigiye kuba ku nshuro ya gatatu, twabiteguye kugira ngo bibe byabera urugero n’abandi kuko ubundi umuntu wakoze neza aba akwiye kubihemberwa. Uburyo iki gikorwa gikorwa, bariya bafatanyabikorwa tuba twaragiteguye tugashyiraho criteria twimvikanyeho. Tukavuga tuti’ okey dukeneye umuntu uba umeze gutya na gutya, twamara kubyumvikanaho tugahamagarira abantu kwiyandikisha. Byaratangiye ku italiki 16 bizarangira ku italiki ya mbere. Abashinzwe ku bireba nibo bagize akanama.”

Yongeraho ko “ basuzuma wa muntu bitewe n’ibintu yagezeho. Mu bijyanye no gukora business, biragaragazwa n’amafaranga n’inyungu, ibyo bihita bigaragara. Niba ari imiyoborere bakamugira inama, bati ariko hano uraburamo iki n’iki. kuva muri 1994 kugeza 2024, uburinganire buhagaze bute mu bukungu? Twahereye aha…kugeza mu myaka itanu nbyari bihagaze uku, ubu bigeze aha!”

Mary Maina ashinzwe ubudaheza mu mushinga ugamije gufungura imirimo ihuriweho no kwagura ubucuruzi hibandwa cyane cyane ku rubyiruko, abagore n’abafite ubumuga’ Feed the Future Hanga Akazi’ avuga ko ibyo bikorwa kugirango na bamwe mu bagore bakitinya bashobore gutinyuka no kurebera ku bandi ku byo bagezeho.

Ati: “ mu mbogamizi nyinshi tujya tubona habamo iyo kuvuga ngo abadamu harimo ukwitinya, ukubura uwo bareberaho ‘Mentorship’ cyangwa ‘role models’. Uburyo bumwe izo mbogamizi zagabanuka ukugira ngo twibande ku bandi bagore bagize akazi kenshi cyangwa bakoze uko bashoboye gutera imbere mu bikorera kugira ngo na wa mukobwa uri hirya mu cyaro, wumva ko atigeze abibona ahantu, abone ko hari amahirwe bitewe n’urwego rwose ashaka gukoramo, yakwigirira icyizere kandi agakora icyo ashaka.”

“Niyo mpamvu usanga harimo n’icyiciro cya woman in energy no mu buhinzi… kugira ngo wa mukobwa wumva ko ubuhinzi nta business irimo bakabona abndi bagore bateye imbere mu mwuga w’ubuhinzi…ugasanga babikora nka business.”

Uretse kubaha ibihembo, abatoranyijwe banakomeza guherekezwa hakarebwa ubundi bufasha bashobora guhabwa bakarushaho kwiteza imbere mu bikorwa bitandukanye bagaragaje. Ndetse  banafashwa aho bafite imbaraga nke. Biteganyijwe ko ibirori byo guhemba abo bagore b’indashyikirwa bizaba ku itariki 22 Werurwe (03) uyu mwaka.

@ Berwa Gakuba Prudence/Isango Star-Kigali.

 Feb 26, 2024 - 13:42