Abagore b'abahinzi bagize koperative Tuzamurane bari mu ntambwe zo gukora ubihinzi bwo muri Green house

Bamwe mu bahinzi biganjemo abagore bo mu murenge wa Mukamira bakoze urugendo shuri basura abo mu murenge wa Rugera mu karere ka Nyabihu ku bufatanye na ARECO-Rwanda Nziza , aba bagore bavuze ko uru rugendo shuri barwigiyemo byinshi bigiye kubafasha guhinga kinyamwuga, banagaragaza ko bafite impungenge zo kubura amazi kuko aho bahinga ntayahaba.

kwamamaza

Niyibizi Beatrice umuyobozi w'iyi koperative ati ”uru rugendo shuri twari turukeneye cyane ariko twasanze twe tuzagira ikibazo cy’amazi kuko aho bahinga buhira amazi ariko twe ntayo tugira ngo ducucire bikazatugora, turasaba ibigega. ”

Nyiramvano Providance, umwanditse wa kopereative Tuzamurane ati” turwungukiyemo byinshi rwose ariko dufite impungenge zuko tuzabura amazi yo kuhira kuko aho dutuye arinaho dukorera ntayahaba tugasaba ubuyobozi ko bwaduha ibigega.”

Ngaboyisonga Antoine umukozi muri ARECO-Rwanda Nziza avuga ko bahisemo kuza gufatanya n’akarere ka Nyabihu ari ukugira ngo himakazwe ubuhinzi bushoboye guhangana n’ihindagurika ry’ibihe.

Yagize ati ”twifuza ko bakora ubuhinzi bw’ihanganira imihindagurikire y’ibihe kugira ngo abaturage bashobore kwirwanaho cyane cyane abagore, harimo no kurwanya ihohoterwa rikorerwa mungo ariyo mpamvu twahisemo kubigisha guhinga inyanya mu buryo zihanganira imihindagurukire y’ibihe”

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyabihu, buvuga ko bwiteguye guherekeza no gufasha aba baturage bagiye guhinga inyanya mu buryo bugezweho kugira ngo bubabyarire inyungu.

Nkubito Jean Paul, umukozi w’akarere ka Nyabihu ufite mu nshingano ibihingwa ngengabukungu birimo imboga n’imbuto ati’’ tuzabafasha mu bikorwa bitandukanye kugira ngo babone umusaruro waziriya nyanya ndetse n’amahugurwa bazahabwa n’umufatanyabikorwa tuyakurikirane kugira ngo ibiteganyijwe n’umushinga bigerweho.

Ku nkunga y’umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa OIF, binyujijwe kuri ARECO Rwanda Nziza, aba bagore bibumbiye muri koperarive ya Tuzamurane bigishijwe uko ubuhinzi buteye imbere bukorwa, igishoro gisabwa, ubushobozi busabwa n’ibindi byitezweho kuzamura ubuhinzi bwabo.

 Inkuru ya  Emmanuel BIZIMANA/  Isango Star mu karere ka Nyabihu

 Apr 5, 2025 - 16:48