Abagiye kugororwa mu bigo ngororamuco bagiye kuzajya bavayo bahabwa imirimo

Leta y’u Rwanda ifite gahunda y’uko abazajya bava kugororerwa mu bigo ngororamuco bazajya bahabwa imirimo. Ibi byitezweho gukemura iby’abajyaga gushaka akazi bakakabura bitewe nuko bafatwa nk’ibirara. Nimugihe bamwe mu bavuye mu bigo ngororamuco baragaragaza ko biteje imbere binyuze mu myuga bigiyeyo.

kwamamaza

Imibare y’ikigo cy’igihugu gishinzwe igororamuco yo mu mwaka ushize w’2024, igaragaza ko kuva mu 2010, abantu barenga ibihumbi 53 bamaze kunyura mu bigo ngororamuco bitandukanye.

Abahanyuze bakigishirizwamo amasomo abafasha kwiteza imbere, bavuga biteje imbere babikesha imyuga bize, ndetse ko ntacyatuma bongera kwisanga mu bigo ngororamuco.

Umwe muribo waganiriye n’Isango Star, yagize ati: “njye nizeyo umwuga w’ubwubatsi n’ubutwazi (ubushoferi). N’ubu nkora umwuga w’ubusuderi. Mu iterambere maze kugeraho ni aho ntuye, ndubatse: mfite umugore n’umwana. Umwana wanjye ariga, nta kibazo kabisa kuko mbasha kwiyishyurira.”

Yongeraho ko “iyo ushaka guhinduka bitewe no guhora wiruka muri ibyo Leta yanga, ushyiramo ubushake bwawe nuko wabyanga ugasubirayo, ugasubirayo nyine. Ariko iyo umaze kwitekerezaho...njyewe ibanga nakoresheje ni uko nitekerejeho nsanga hariya atari ahantu, nsanga ngomba kuba mu gihugu cyanjye ngashyiraho umusada wanjye nuko bimpa imbaraga zo kuvuga nti ‘bivemo, ukore biriya.’”

Undi ati: “mfite abana bane n’umugore kandi abo bana bose bajya ku ishuli, urumva rero ibyo ndimo ndakora, icyo ndangamiye ni ikitansubiza hariya hantu kuko nta cyiza cyaho kuko mu buzima twahuye nabwo. Ku muntu wahanyuze afite ubwenge ndetse n’impanuro baduhaye, ntabwo yagakwiye gusubirayo.”

Fred Mufulukye; Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe igororamuco, avuga ko mu bava muri ibyo bigo hari abasubirayo ariko umuryango nyarwanda uba ukwiriye kubigiramo uruhare. Icyakora anavuga ko n’abavuyeyo bakwiyemeza gukora bagatera imbere.

Ati: “abo tuba dufite mu cyiciro tuba twakiriye bashya, abagaruka baba bari hagati ya 20% na 22%. Mu muryango, ese wamwakiriye gute? Wamufashije gute? Ariko na sosiyete arimo muri rusange.”

Kutakirwa neza muri sosiyete ndetse n’umuryango, kutabona akazi n’iyo yaba afite ubumenyi runaka, bitewe nuko bigorana kumva ko yahindutse ni bimwe mu bigaragazwa ko bituma hari abisanga basubijwe kugororerwa muri ibi bigo

Icyakora, Colonel Jeannot RUHUNGA; Umunyamabanga mukuru wa RIB, avuga ko hari gahunda yo kujya bataha bavuye mu bigo ngororamuco bahita bahabwa akazi.

Ati: “ ubu ikintu Leta iri gukora ni ukuvuga ngo bazajye bavayo n’imirimo yabonetse. Naho ubu babigisha imyuga nuko bakabagarura. Kugira ngo ajye gushaka umwuga, hari n’igihe agera ahantu bati ‘eeh, dore ni wa mwana w’ikirara!’ Batitaye aho avuye n’umwuga, hari igihe abura akazi.”

Imibare y’ikigo cy’igihugu gishinzwe igororamuco, NRS, igaragaza ko 75% y’ababa bari mu bigo ngororamuco baba barakoreshejeho ibiyobyabwenge, cyane ko abajyanwayo baba barabaswe n’ingeso nk’ubujura, ibiyobyabwenge n’ibindi. Nimugihe umwe muri batanu kandi asubirayo bitewe n’ibibazo byo mu miryango.

@ Vestine UMURERWA/Isango Star-Kigali.

 Jan 27, 2025 - 11:51