Abaganga bakoze jenoside barasabirwa gukurwa ku rutonde rw'abaganga mu bihugu barimo

Abari inzobere z'abaganga ku bitaro bya kaminuza bya Butare (CHUB)baranengwa ndetse abakiriho bagasabirwa ko bakurwa ku rutonde rw'abaganga mu bihugu bihishahishamo,  nyuma yo gukora jenoside yakorewe abatutsi 1994, bica abo bari bashinzwe guha serivisi z'ubuvuzi.

kwamamaza

Amateka agaragaza ko bamwe mu baganga, abaforomo(kazi) ndetse n'ababyaza bari mu myanya y'ubuyobozi muri CHUB bagize uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe abatutsi.

Urugero ni Dr. Nshimyumuremyi Jean Berchmas wari umuyobozi wungirije wa Kaminuza yu Rwanda (UNR) washyizeho Komite y'inkunga y'Umutekano yari igamije gutera inkunga Interahamwe. Hari kandi na Dr. Nshimyumukiza Jotham wari umuyobozi w'ibitaro, bya CHUB wasabye abasiririkare bari mu ishuri rikuru rya Gisirikare ESO, kuza kwicira imbere y'abarwayi yavuraga, uwitwa Karekezi Jean-Claude wari umuforomo ahorwa ko ari umututsi. Ni ibintu abatangabungamya bavuga ko icyo gihe byari birenze ubwenge bwa muntu.

Umwe muri bo yagize ati: " Mu gicuku, nko mu masaa saba, saa munani barimo bakubitwa, babakurura hasi. Ayo majwi turayumva hanyuma tuguma mu cyumba twifungiranye. Ugatera intambwe imwe bakagusunikisha umugeri ukikubita hasi, ukabyuka ukongera ukagenda  bagukubita sentire, ukongera ukabyuka. Ikintu nabonye, burya umuntu atinda gupfa!"

Mu bitaro bikuru bya CHUB, abaganga, abaforomo n'ababyaza ndetse n'abandi  bakozi batangiye kwica abatutsi ku matariki ya 22 na 23 Gicurasi (05) 1994, kandi babikoresha ubumenyi bari bafite.

Umuyobozi mukuru w'ibitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB), Dr. NGARAMBE Christian, avuga ko nubwo byagenze bityo abaganga b'ubu bo bafite indangaciro na kirazira bibaranga birimo no gukora ibikorwa by'urukundo, yaba ibifasha abahashakira serivisi z'ubuvuzi ndetse n'ibifasha abarokotse jenoside yakorewe abatutsi.

Gusa asaba ko abayigizemo uruhare batarabiryozwa kugezwa imbere y'ubutabera.

Depite UWAMARIYA Venaranda ko biteye isoni kubona abaganga barishe abo bari bashinzwe kuvura. 

Ati:" Biteye isoni kandi birababaje kubona abakozi b'ibitaro, harimo abari bashinzwe kubungabunga ubuzima bw'abantu aribo bagize uruhare rukomeye mu kubambura ubuzima. Mutekereze umudogiteri wavuraga abantu ngo bagire ubuzima ariko ariko akiyambura umwambaro w'akazi twese twubaha, akambara amashara n'ibirere ubundi akayogoza Tumba."

"Umuntu yibaza amashuri bari barize n'ubwenge icyo byabamariye, ukabona ntabwo wakibona."

Depite UWAMARIYA anavuga ko abakiriho bari mu bihugu bahungiyemo bihishahisha bagakwiye kuvanwa ku rutonde rw'abaganga, bityo ineza ikomeze kuganza ikibi.

"Ibihugu bamwe muri aba bicanyi bahungiyemo bigikeka ko ari abaganga, biribeshya.  Bakwiye guhagarikwa ku murimo wo kuvura, bakavanwa ku rutonde rw'abaganga bemerewe guvura. Bakwiyee kandi gushikirizwa ubutabera kugira ngo abo biciye bahabwe ubutabera, aho gukomeza kwidegembya muri ibyo bihugu kandi barasize bahekuye u Rwanda. Tugomba guhangana n' abahakana bagapfobya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, Ineza iganze inabi, ukuri gutsinde ikinyoma."

Kuba abakozi, abarwayi, abarwaza, n'abandi bari bahahungiye ku bitaro bya CHUB bahizeye ubutabazi barashiciwe, byanagizwemo uruhare nuko hari hagati kandi hakikije na za bariyeri nk'iyari kuri Hotel Phocon na EBIS, iyari ku Mukoni, ibigo bya Jandarumori ndetse n'ishuri rikuru rya Gisirikare rya ESO.

Aho hose hari interahamwe zicaga abatutsi zirimo n'abanyabwenge bigaga banakoraga muri kaminuza nkuru y'u Rwanda,  bikaborohera no kugera mu bitaro bya CHUB. 

@RUKUNDO Emmanuel/ Isango Star-Huye.

 May 26, 2025 - 09:48