Abagabo barasabwa kugira uruhare mu mikurire myiza y'abana babo

Mu gihe ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire, kurinda, no kurengera umwana NCDA kivuga ko imikurire y’umwana ireba ababyeyi be bombi, kinemeza ko mu bushakashatsi cyakoze bwagaragaje ko abagabo bagenda biguru ntege mu kwita ku mikurire y’umwana, abagabo bagasabwa kugira uruhare mu gutuma umwana agira imikurire myiza aho kumva ko bireba abagore gusa.

kwamamaza

Nubwo imikurire y’umwana ari ingenzi kandi ababyeyi bombi bagomba kuyigiramo uruhare, hari bamwe mu babyeyi b’abagore bahamya ko abagabo babo bitewe nuko baba bagiye mu mirimo itandukanye batabona umwanya uhagije wo kwita ku bana.

Umwe ati "umugabo arabyuka akajya mukazi guhigira mwebwe musigaye, nta mwanya babona, ataha nimugoroba ananiwe agahita ajya kuruhuka ugasanga ni wowe ufashe za nshingano zo kwita kumwana wenyine".

Undi ati "abagabo ntibabyumva cyane kubera ko umugabo azinduka ajya gushakira urugo aba yumva abana ari ab'umugore, ingaruka ntizabura kuko umwana aba akeneye urukundo rw'ababyeyi bombi, umwana yabonye Papa umujyanye ku irerero aba yumva akomeye, aba yumva bimushimishije, iyo ahora abona Mama ntabwo biba bimunejeje".

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire, kurinda, no kurengera umwana NCDA nacyo cyemeza ko abagabo bagenda biguru ntege mu kwita kumikurire y’umwana bikanashimangirwa n’ubushakashatsi bwakozwe nkuko bivugwa na Nyandwi Jean Paul, umukozi muri NCDA mu ishami rishinzwe imikurire, kurinda no kurengera umwana.

Ati "ubushakashatsi bwagiye bwerekana ko ababyeyi b'abagabo batitabira cyane kugiramo uruhare, ubu turi gukora ubukanguramabaga kugirango ababyeyi b'abagabo bagire uruhare, ntibibe mu guhahira abana, kubashakira imyenda yo kwambara, ibyo kujyana ku ishuri kubamaze gukura ahubwo ababyeyi b'abagabo batangire mu gihe umwana bakimutwite, batangire mu gukangura ubwonko mu kumuririmbira, kumuvugiriza ibihozo, bakine n'umwana, kumukingiza, kumugirira isuku, kumutoza uburere bwiza hakiri kare, ibyo byose umubyeyi w'umugabo biramureba".         

Ibi kandi binashimangirwa n’umuyobozi nshingwabikorwa wungirije w’akarere ka Nyarugenge, Madamu Uwamahoro Genevieve.

Ati "umugabo arasabwa gufatanya n'umugore kuko umwana arerwa na se na nyina ntabwo arerwa n'umugore wenyine, iyo turi mu kwita ku mwana kugirango turwanye igwingira bitangira umugore agisama, iyo umugore agisama agomba kubona indyo yuzuye kugirango atazabyara umwana ugwingiye, umugabo nawe afite inshingano zo gufatanya n'umugore kugirango babone iyo ndyo yuzuye ariko nanone n'umugabo yongera kuganirizwa no kwigishwa uburyo aganiriza umwana akiri munda kugirango umwana azavuke afite umunezero".      

Muri gahunda ya leta yo kunoza imikurire y’abana, hashyizweho amarero n’ibigo mbonezamikurire yabo hirya no hino mu midugudu, aho ababyeyi bahuriza abana bakiga, bakagaburirwa, ndetse bakanakina, ibituma bakora neza bikanabarinda igwingira.

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali

 Jun 21, 2024 - 08:47