Abacuruzi barataka igihombo baterwa n’inganda zikora ibyo bita ubuzunguzayi !

Hari abacuruzi barikunenga imikorere ya zimwe mu nganda ziri kubasanga aho bakorera bagurisha ku kiranguzo bikabateza ibihombo, aba bacuruzi bavuga ko iyo mikorere bayifata nk’ubuzunguzayi bwo ku rwego rwo hejuru. Nimugihe ubuyobozi bw’ishami rishinwe iterambere ry’ubucuruzi muri Ministeri y’Ubucuruzi n’Inganda, buvuga ko ibyo bitemewe, bugiye kubikurikirana ndetse ababifatiwemo bakabihanirwa.

kwamamaza

Ubusanzwe Leta y’u Rwanda yamagana abakora ubucuruzi mu buryo butemewe burimo ababukorera hirya no hino mu mihanda ndetse no mu duce dukorerwamo ubucuruzi buzwi nk’ubuzunguzayi.  

Nubwo bisanzwe bizwi ko abakora bene ubwo bucuruzi biganjemo ab’amikoro make, muri’iki gihe bamwe mu bacuruzi baratunga agatoki inganda n’abandi bantu bifite bafata ibicuruzwa byabo bakajya kubicuruza ku giciro cyo hasi muri caritier z’ubucuruzi.

Aba bacuruzi bagereranya iyo mikorere nk’isura nshya y’ubuzunguzayi, bakavuga ko biri kubakururira ibihombo.

Umwe mu bacuruzi utifuje kugaragaza imyirondoro ye yasabye inzego z’ibishinzwe gukurikirana iby’iki kibazo.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru w’Isango Star, yagize ati: “Mukanya haraza imodoka yo ku ruganda inariho ikirango cy’uruganda, iraparika hano imbere y’umuryango wanjye kandi irampa nkuko yampaga [ibicuruzwa] ndetse igaha na mugenzi wanjye kuri komande. Ariko wawundi wandanguriraga najya ku modoka akabaka umwe barawumuha ndetse n’umuturage usanzwe wanguriraga ibyo kurya nawe arabaka bahite bamuha.”

“ inganda zose uko uzizi, aba ba pampers, cotegisi, ama-jus n’amata byo ntubivuge kuko imodoka iraza ikazunguza, igatanga ku ufata eshatu, enye, eshanu…noneho twebwe tukicara tugategereza amafaranga tukayabura!”

Undi mucuruzi mugenzi we, yunze murye ati: “[Imodoka]iraza noneho yaranguza noneho niba ari nk’imifuka 10 y’umuceri, umuturage yamubwira ati mpereza umufuka w’umuceri akawumuha. Niba ahaciye ari isabune akamuhereza kamwe…ubwo wa muturage aba akikuguriye?”

“ntanubwo akugurira ahubwo ategereza igihe izagarukira. Ese ubwo niba andanguza ku giciro kimwe n’ugiye mu rugo kunywa, ubwo mu by’ukuri iryo ni iterambere riri mu bucuruzi? Ahubwo  burenze n’ ubuzunguzayi .”

Mu kiganiro hifashishijwe telefoni yagiranye n’Isango Star, Karangwa Cassien; Umuyobozi Ushinzwe iterambere ry’ubucuruzi muri minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda [MINICOM], avuga ko iki kibazo kigiye guhagurukirwa kuko bihabanye n’uburenganzira inganda zihabwa n’itegeko ry’Ubucuruzi.

Yagize ati: “Biramutse aribyo byaba ari ikibazo. Uzabirebe no kuri za supermarket igihe bafite ibicuruzwa byenda kurangiza igihe babishyira kuro promotion kugira ngo birangire vuba. Supermarket ibikorera aho ikorera nyine kuri supermarket, ntabwo iparika mu muhanda. Icyo gihe, uzana imodoka agaparika aba ari umuzunguzayi kuko nyine aba ari gucururiza mu muhanda! Kuko agomba kuba afite iduka ryaho acururiza.”

Yongeraho ko “Icyo kibazo turaza kugikurikirana dufatanyije n’inzego zufatikanya mu bugenzuzi, turebe uko bihagaze. Ubwo ababifatirwamo hakurikizwa ibiteganywa n’amategeko muri rusange agenga ubucuruzi, ufatiwe mu makosa akaba yayahanirwa.”

Karangwa asaba inganda kwirinda kugurisha mu buryo butari ukuranguza kuko bishobora kugwisha mu gihombo abasanzwe babarangurira.

Ati:” icyo dusaba inganda ni ukwirinda gukora  ibintu byo kudetaya [detail] kuberako bibangamira cyangwa bigatera igihombo ababa babaranguriye bakora detaye. Bakora ibiri mu nshingano zabo, ibarimo bakabyihorera.”

Itegeko ry’ubucuruzi rishyira inganda mu kiciro cy’abacuruzi baranguza, aho bataba bemerewe kugurisha ibicuruzwa ku bakeneye igicuruzwa kimwe kimwe ibizwi nka detail.

Icyakora ibi birasaba imbaraga z’inzego zishinzwe ubugenzuzi mu kurushaho guha umurongo uhamye ubucuruzi hatagize uruhande rubangamirwa.

@ GabrieL Imaniriho/Isango Star-Kigali.

 Feb 22, 2023 - 07:34