Ababyeyi barasabwa kutibagirwa inshingano zabo mu kugaburira abana ku ishuri

Kuwa Gatanu sosiyete y’itumanaho MTN Rwanda yatanze inkunga ya miliyoni 30 muri gahunda ya Dusangire lunch igamije gufasha abanyeshuri kubona ifunguro rya kumanywa rifatirwa ku ishuri.

kwamamaza

Dusangire lunch ni gahunda yatangiye muri kamena 2024 igamije gushishikariza buri wese ubyifuza gutanga umusanzu we mu gushyigira igikorwa cyo kugaburira abana ku ishuri.

Mu gushyigira iyi gahunda ikigo cy’itumanaho MTN Rwanda cyatanze Miliyoni 30 zizafasha kugaburira abana ibihumbi 10 mu mwaka w’amashuri 2024/2025.

Mapula Bodibe umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda, avuga impamvu bahisemo gutanga uru ruhare mu burezi.

Ati “twizera ko iyo umwana yagaburiwe neza, aba ashobora kuza ku ishuri kandi akagaragaza umusaruro mwiza, ndetse bituma anaguma ku ishuri kubera ko hari abana benshi bataza ku ishuri kubera ikibazo cy’amafunguro. Rero iyo umwana yize neza akanatsinda neza niwe uzavamo umuyobozi w’ejo hazaza. Dutekereza ko uburenzi ari ingenzi, kandi kugaburira abana ku ishuri bizatuma banabasha kurigumamo.”

Rose Baguma, umuyobozi ushinzwe politike y’uburezi muri Minisiteri y’uburezi, avuga ko nubwo hariho iyi gahunda ariko uruhare rw’ababyeyi rugumaho bityo ko ntawe ukwiye kumva ko inshingano ze yazikorewe n’abandi.

Ati "icyo tubwira ababyeyi nuko iyi gahunda yaje kunganira ababyeyi, uruhare rw'umubyeyi rugumaho, ababyeyi barakomeza batange amafaranga, batange umusanzu wabo kuko ni inshingano zabo kimwe na leta, kubera ko isanzwe itangamo amafaranga nubundi nayo irakomeza nkuko bisanzwe".   

Ku ruhande rw’ababyeyi bishimira ko hari aho abafatanyabikorwa babagoboka kuko hari ubwo ubushobozi bubabana bucye, Uwamaliya Agnes umubyeyi uhagarariye abandi babyeyi barerera mu rwunge rw’amashuri rwa Bukure, mu karere ka Gicumbi.

Ati "tugomba gutanga umusaruro wacu nk'ababyeyi turerera abana bacu kuri iki kigo, inkunga ni nziza kuko iraza ikakunganira ariko nkatwe nk'ababyeyi nitwe dufite inshingano ya mbere yo kurera abana bacu tukabakurikirana tukabitaho no mu mirire yabo, nubwo tubonye inkunga hari abana baba batishoboye ababyeyi babo baba batari bubashe kubona ya mafaranga cyane nk'abiga mu yisumbuye ayo yabunganira ariko abasanzwe twishyura amafaranga yo kugaburira abana kwishuri ntabwo icyo gikorwa cyahagarara".      

Ikigo cy’itumanaho cya MTN binyuze muri gahunda bise y’Ello care banatashye igikoni baherutse kubakira urwunge rw’amashuri rwa Bukure cyatwaye arenga miliyoni 15Frw, bakomeza gushyira itafari ryabo ku burezi mu bikorwa bafatanyamo na leta y’u Rwanda.

Inkuru Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali

 Oct 7, 2024 - 14:22