Muhanga: Babangamiwe no gusabwa ruswa y’ishimishamubiri nabo mu nzego z'Abunzi .

Bamwe mu batuye aka karere baravuga ko hari abakora mu rwego rw’Abunzi bafite ingeso yo kwaka ababurana ruswa y’ishimishamubiri, maze utayitanze agatsindwa urubanza atigeze ahamagazwamo ngo aburane. Basaba  ko abakora ibyo bakwibutswa inshingano zabo.Urwego rw’umuvunyi ruvuga ko bibaye bihari byaba binyuranyije n’amategeko, bityo rugasaba ko uwo byabayeho yatanga ikirego bigakurikiranwa.

kwamamaza

 Kakuze Ildegarde ni umuturage utuye mu Murenge wa Nyamabuye mu Kagari ka Gikumba, ho mu Mudugudu wa wa Gikumba. Yagiye gutura mur'uyu Mudugudu avuye mu wa  Ruvumera, nyuma yo gupfakara mu mwaka w'2008, bikamuviramo kwirukanwa n’abo kwa Sebukwe mu mitungo we n’abana be 4 yasigiwe n’umugabo.

Ikibazo cy’akarengane ke, uyu mubyeyi avuga ko  yaje kukigeza mu nzego z’ibanze, ariko nticyahabwa umurongo.

Mu kiganiro n'Umunyamakuru w'Isango Star, yagize ati: "Nakigejeje mu Karere, ku Murenge, Ku Kagali, no mu baturage barazaga bakabikemura ariko bikanga."

Avuga ko aho yagejeje ikabazo cye hose [harimo n’urwego rw’abunzi] kugira ngo arenganurwe, aheshwe imitungo ye irimo inzu, n’imirima bifite agaciro ka miliyoni 20 y'amafaranga y'u Rwanda ariko uru rwego rwaje kumutenguha kuko atemeye guha ruswa y’ishimishamubiri bamwe muribo bayimwifuzagaho.

Ati: "Hari aho nagiye mu bayobozi bo mu nzego zo hasi noneho naburana...hari n'abashakaga kunsambanyiriza no mu biro [abitwaga abunzi bo mu nzego z'Umurenge!]. Icyo gihe twagiye muri Salle kuburanirayo, tugezeyo uwo mugabo arambwira ngo ninze ambwire, anjyana mu nzu. Yamanuye ikaruso noneho anshiramo urutoki akankaresa, arangije arambwira ngo arumva mfite ubushyuhe ngo nzazane prudence [agakingirizo] tubikore! ndabyanga."

"ubwo igihe cyo kuburana cyaje kugera, ntabwo bigeze bamburanya ahubwo banditse ngo njyewe ndatsinzwe (...) kandi ntaburanye! Bitewe nuko nanze kumuha icyo yashakaga. Mbese nanze kwitanga, njyewe ubuzima bwanjye , umugabo wanjye yarinze yitaba Imana ntarajya muri izo ngeso ngo njye gusambana. Kugeza n'ubu, maze imyaka 15."

ubwo NIRERE Madeleine; umuvunyi mukuru, yari mu Karere ka Muhanga, mu Murenge wa Nyamabuye yakiye ibibazo  abaturage bahuye nako.

Kakuze Ildegarde nawe yagiye ku murongo avuga akarengane ke. Ndetse Umuvunyi mukuru avuga ko bibaye aribyo abunzi baramwatse ruswa y’ishimishamubiri yabitangira ikirego bagakurikiranwa.

Yagize ati:"Bihari byaba ari ikibazo. Icyiza ni uko yatanga amakuru, umuntu akaba yakurikiranwa, niba koko hari uwabigenje atyo kugira ngo afate umwanzuro."

" Byarabaye, twagira inama umuturage y'uko yakwegera RIB agatamnga ikirego arega uwo muntu. Byakurikiranwa rwose, uwo muntu agahanwa. Ruswa nyine ni riswa, Ruswa ni icyaha. Icyambere ni uko abifatirwamo, nubwo ari umukorerabushake yabihanirwa n'amategeko."

Ubushakashatsi bw’ishami ry’umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n'akarengane bwo mu mwaka ushize w' 2022, bwagaragaje ko mu nzego z’ibanze ruswa y’ishimishamubiri iri ku kigero cya 37%, mu rwego rw’ubutabera ikaba kuri 23,10%.

 Mar 14, 2023 - 12:19