
Uruhare rw’abagore mu ngo zabo rwatumye baguka mu mitekerereze
Mar 11, 2025 - 12:04
Bamwe mu bagore bitinyutse bavuga ko bashingiye ku buryo basigaye bafatiye runini ingo zabo byabafashije kwaguka mu mitekerereze ijyanye n’igihe. Ibi byatangajwe mugihe u Rwanda rwateye intambwe mu kumuteza imbere kuko ubu bakora imirimo yitwaga ko yahariwe abagabo.
kwamamaza
Imyaka 50 ishize yabaye urugendo rurerure ariko rw’ingenzi ku mugore, benshi bemeza ko babashije guhumuka ubu bakaba bakora ibyo bamwe bavugaga ko bidashoboka. Ibyo nko kugira uruhare rukomeye mu gutunga ingo zabo no gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu, kubera kwitinya bakavuga ko iyo mirimo ariy’abagabo.
Ubu imyumvire yarahindutse kuko iterambere riri mu maboko ya bombi: umugore n'umugabo. Ibi bitesha agaciro Imigani itandukanye ivuga ko ‘nta nkokokazi ibika isake ihari, Umugore arabyina ntasimbuka, uruvuze umugore ruvuga umuhoro’ …ndetse n'indi itandukanye y'Ikinyarwanda yapfobyaga ubushobozi bw'umugore.
Nk’ urugero: Mbarushimana FATUMA ni umugore wiyemeje kwitinyuka agakora ubucuruzi bwo kujya kurangura hanze. Akenshi, yumvaga ko bikorwa n’abagabo.
Aganira n’Isango Star, yagize ati: “ndi umudamu w’imyaka 34, ndubatse mfite abana 2. Ndi umucuruzi. Ndi umudamu watinyutse akabasha gukora kuko mbere ntabwo twumvaga ko yakora cyangwa ngo agire intego ageraho, ariko naragerageje. Natangiye nitinya ariko nyuma naje gusanga nanjye nshoboye. Numvaga gucuruza atari iby’umugore kuko kubona umugore wafashe urugendo akajya kurangura hanze, akamara iminsi 2, 3 yasize abana n’umugabo…rero byatangiye ari umugabo wanjye untinyuye, arambwira ati ‘ese ejo cyangwa ejo bundi ntahari wabaho ute?’ Naratinyutse nuko ntangira gucururiza hano mu gihugu.”
Avuga ko bimwe mu byamugoraga harimo kumva ko nta mugore usaba passport adahagarariwe n’umugabo.
Ati: “ariko naje gusanga mu rugendo twese turi bamwe, cuane ko twese tuba dufite iterambere duharanira. Abagabo baranyegereye barambaza nuko ndababwira nti ‘twe iwacu mu Rwanda, uretse nanjye kwitinyura, na Leta yacu yaradutinyuye.’”
“Ubwa mbere nagiye nahishe amafaranga ngo hatagira umbona nk’umugore akayanyaka. Maze kumenyera, nta muntu wanyaka amafaranga. aho umugabo yabika niho nanjye nabika kandi nkamurusha kubika ahubwo. Ntabwo ndagera mu bushorishori, ariko aho ngeze ubu ndashima, n’umugabo wanjye kuba abimfashamo. Naba nagiye ntahangayike, akanyizera nanjye nkiyizera.”
Mu nzozi ze, Fatuma avuga ko azazikabya kubera ubuyobozi bwiza ndetse n’agaciro igihugu giha umugore.
Ati: “nateye imbere mu buryo bwa Business, ikindaje inshinga ni ukubanza ngatera imbere bifatika ntashingiye ku mugabo. Nkavuga nti ‘mfite imitungo yanjye yihariye, nanjye nkaba navuga nti ‘nsize uyu hano, ngiye ku ishuli ndebe ko n’amashuli yanjye nayarangiza neza.”
U Rwanda n’ igihugu gifite umuhigo ku isi wo kugira abagore benshi mu nteko ishingamategeko, rukaba urwa 2 muri Africa ku rutonde ruheruka rwa World Economic Forum. Ibi ni bimwe mu byatumye u Rwanda ruza kumwanya wa gatanu ku isi mu bijyanye no guharanira iterambere ry’umugore; intambwe iki gihugu kimaze gutera mu guha abagore amahirwe angana n’ay’abagabo.
@ Emilienne KAYITESI/Isango Star-Kigali.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


