Urubyiruko rurasaba gushyigikirwa ngo rurusheho kugira uruhare mu hazaza ha Africa

Nubwo urubyiruko ari rwo rugize umubare munini w’abaturage ba Afurika, haracyari inzitizi zituma rutabasha kuzuza inshingano zarwo zo gutanga umusanzu ku hazaza h’uyu mugabane.

kwamamaza

Umugabane wa Afurika niwo utuwe n’urubyiruko rwinshi kurusha indi migabane, aho 75% by’abawutuye bari munsi y’imyaka 35. Gen (Rtd) James Kabarebe, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, avuga ko urwo rubyiruko ari rwo shingiro ry’ejo hazaza ha Afurika.

Ati: “Uyu munsi Afurika ni umugabane w’abakiri bato. Mu Rwanda ho 65% by’abaturage bari munsi y’imyaka 30. Kandi imibare y’agateganyo igaragaza ko mu gihe cya vuba, Abanyafurika bazaba bagize kimwe cya gatatu cy’abashoboye gukora ku isi. Aba bakiri bato ni bo bazahanga udushya, bagahanga imirimo, ndetse bakanafungura amahirwe mashya ku isi hose.”

Nubwo bimeze bityo ariko, bamwe mu rubyiruko bavuga ko bagihura n’imbogamizi zibabuza gukora neza inshingano zabo.

Umwe mu rubyiruko yagize ati: “Biragaragara ko muri Afurika hari aho urubyiruko rutarabasha kubona ubufasha buhagije kugira ngo na rwo rubashe kugera ku byo rifuza. Bishobora kuba ari ubufasha mu by’ubukungu, cyangwa mu nama bagirwa n’abakuru.”

Yongeraho ati: “Nk’uko twakomeje kubigaragaza, urubyiruko ntabwo rwifuza kugenda rwonyine. Rurifuza kugendana n’abakuru ngo batwerekere, kugira ngo tuzabashe kugera kuri Afurika twifuza. Rero turabura ubwo bufasha tubakeneyeho.”

Undi nawe ati: “Izo mbogamizi zirahari ariko ni n’amahirwe. Izo mbogamizi tuzifate tuzihindure amahirwe kugira ngo bya bindi bigaragara nk’imbogamizi twavuze: mu buzima, ikoranabuhanga, mu buhinzi, muri communication n’ibindi... tubihinduremo amahirwe atubyarira inyungu.”

Gen (Rtd) Kabarebe asanga ari ngombwa ko ababifite mu nshingano bakwiye gufasha urubyiruko kubona ibyangombwa by’ibanze kugira ngo barusheho gutanga umusanzu mu iterambere rya Afurika.

Ati: “Dukwiye gushyira imbere kongerera ubumenyi abakiri bato, ibikoresho, n’amahirwe bakeneye kugira ngo bahanganire ubukungu ku isi uyu munsi, ndetse no kuzahura iterambere ry’uyu mugabane. Ntitwakomeza kwihanganira kubona urubyiruko rwa Afurika rushyira ubuzima bwabo mu kaga, bashaka kujya ku yindi migabane gushakirayo amahirwe.”

Mu Rwanda, imirimo 1,374,204 yahanzwe hagati ya 2017 na 2024, aho 88% byayo yahanzwe n’urubyiruko. Ibi bigaragaza ko abakiri bato ari inkingi ya mwamba mu iterambere ry’igihugu.

@Yassini TUYISHIMIRE / Isango Star – Kigali

 May 27, 2025 - 09:33