Umusanzu w'ubwiteganyirize bw'izabukuru wakubwe kabiri abo bireba bose batagishijwe inama

Mu gihe leta y’u Rwanda yafashe umwanzuro wo kuzamura umusanzu w’ubwiteganyirize bw’izabukuru ukava kuri 6% ugashyirwa kuri 12% guhera muri 2025, ahanini bitewe n’uko mu bindi bihugu naho byazamuwe, hari abasanga uyu mwanzuro utari ukwiye gufatwa hagendewe ku bindi bihugu kuko hari aho usanga ubukungu bwaho buri hejuru kurusha u Rwanda ahubwo ngo hari kurebwa uko ubukungu buhagaze muri iyi minsi ndetse n’imishahara y’abakozi ikabanza ikazamurwa.

kwamamaza

Kuva muri Mutarama 2025, umusanzu w’ubwiteganyirize bw’izabukuru uzakubwa kabiri uve kuri 6% washyizweho kuva mu 1962, mu bizatuma ushyirwa kuri 12% harimo kuba ubukungu bw’u Rwanda bwarazamutse no kuba mu bindi bihugu naho warazamuwe nkuko Rugemanshuro Regis Umuyobozi mukuru w’urwego rw’ubwiteganyirize (RSSB) abisobanura.

Ati "ukurikije ishusho yuko mu bihugu duturanye bihagaze, Burundi bari ku 10% na 15%, Ethiopia bari kuri 18% na 32% ndetse Tanzania ho bari kuri 20%, ugarutse iwacu mu Rwanda izi mpinduka zijyana n'imibereho y'abanyarwanda yagiye ikomeza gutera imbere igihe kikaba kigeze ko tuzamura uwo musanzu ukajyana n'igihe tugezemo, kuva mu 1962 igihe umusanzu washyirwagaho utigeze uhinduka kugeza kuri igihe bizatangira mu kwa mbere".        

Ni umwanzuro benshi batavugaho rumwe kuko ngo hakabanje kuzamurwa umushahara mbere yo kuzamura awukatwaho ashyirwa mu bwiteganyirize ndetse ngo kurebera ku bindi bihugu nabyo sibyo.

Umwe ati "niba umukozi bamukata 12% bakataga 6% umushahara we uzaba uri hasi kandi isoko uko rimeze biri hejuru cyane ibintu birahenze umuntu yabaho nabi". 

Undi ati "kukuzamurira ubwiteganyirize bwawe umushahara uri hasi ntacyo bivuze bigendeye ku gihe turimo muri iki gihugu bakabaye bazamura umushahara noneho bakazabona kuzamura ubwiteganyirize, ntwabwo wakifashisha igihugu nka Tanzania kuko hari ibyo kiba kiturusha cyane, ntabwo wakabaye ugereranya wakabaye ugendera ku bukungu no ku baturage uburyo babayeho".     

Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Yusuf Murangwa asanga ahubwo iki cyemezo cyari cyaratinze gusa ngo nubwo hari abo kiremereye inyungu zigiherekeza nizo nyinshi.

Ati "mu bushakashatsi bagaragaje ko muri Afurika yose ni twebwe dufite make kuruta abandi bose, twaratinze cyane ibindi bihugu byaranadusize ku buryo iki cyemezo nubwo bisa nkaho kiremereye ariko inyungu nizo nyinshi kuruta uburemere bw'iki cyemezo".        

Umusanzu w’ubwiteganyirize bw’izabukuru uri kuri 6% washyizweho mu 1962 kuva ubwo ntiwari wagahinduwe bityo kuva mu ntangiriro za 2025, uzakubwa 2 ushyirwe kuri 12% agabanywa ku buryo bungana hagati y’umukozi n’umukoresha, bikaba biteganyijwe ko muri 2030 uzaba warageze kuri 20%.

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali

 Dec 4, 2024 - 10:20