Imyaka ibiri irashize DJ Miller yitabye Imana

Taliki ya 5 Mata ni imwe mu zitazibagirana mu mateka y’abakunzi ba muzika Nyarwanda, aho mu masaha y’igicamunsi ku zuba ry’i saa sita z’amanywa umunsi nk’uyu mu 2020 ari bwo hamenyekanye inkuru mbi, ko Karuranga Virgile wamenyekanye nka DJ Miller yitabye Imana.

kwamamaza

Ni inkuru yatunguye benshi ndetse ica igikuba mu bakunzi b’umuziki, abari bazi uyu mugabo ndetse n’abatari bamuzi bamwumvaga nk’inkingi ya mwamba mu kuvanga imiziki.

DJ Miller yitabye Imana aguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal nyuma yo kugaragaza ibimenyetso by’indwara ya “Stroke”.

DJ Miller ni umwe mu batangije igitekerezo cy’uko aba DJs bajya bakorana indirimbo n’abahanzi mu rwego rwo kurushaho gukundisha Abanyarwanda umuziki w’abahanzi babo.

Yitabye Imana amaze gukora indirimbo nyinshi zirimo na Album “Shani” yasize itarangiye.

DJ Miller yakoze indirimbo nyinshi zakunzwe akaba yarahuriyemo n’abandi bahanzi benshi batandukanye, zirimo “Belle” yakoranye na Peace & Urban Boyz , “Stamina” yakoranye na Social Mula , “Iri joro” yakoranye na Butera Knowless , Dream Boys na Riderman, “Un Million c’est quoi” yakoranye na Peace na “Boss” yakoranye na Nel Ngabo.

DJ Miller yari yakoze indirimbo n’abahanzi banyuranye

DJ Miller witabye Imana afite imyaka 29 ni umwe mu bari bafite izina rikomeye mu mwuga wo kuvanga umuziki mu Rwanda.

Yacuranze mu bitaramo bikomeye yaba ibisanzwe ndetse n’iby’abanyacyubahiro cyane ko yakunze kwiyambazwa mu birori bikomeye.

Yacuranze mu bitaramo bitandukanye bya Rock Events bikunze kuba harasirwamo ibishashi bitangiza umwaka, muri Waka Warrior Race 2015, mu birori byo Kwita Izina 2015 n’ibitaramo bya New Years’ Vibes. Yitabye Imana aherutse gucurangira imbaga y’abantu buzuye Kigali Arena muri East Africa Party.

Yibukirwa cyane ku gucurangira Sauti Sol ubwo yari mu rugendo rwo kumurika Album yayo ya “Live and Die in Africa”  mu 2016, yanacuranze mu birori bya Jameson Connects Rwanda Party, ibitaramo bikomeye bya Silent Disco byabaye mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2018 n’ibindi byinshi cyane.

Mu muhango wo kumusezeraho bwa nyuma, inshuti za DJ Miller zahamije ko zizaharanira kwita ku muryango we ndetse no kusa ikivi yari asize atarangije.

Mu rwego rwo kusa icyivi yari asize adasoje, inshuti z’uyu mugabo n’umuryango we bafatanyije kumurika album “Shani” , ikaba iya mbere yitabye Imana arangije gukora.

Icyo gihe batangaje ko amafaranga azava mu bikorwa byo kuyicuruza ndetse n’ibindi bikorwa azakusanywa agashyikirizwa umuryango we.

Ni album iri mu njyana ya “Afrobeat” na “Hip Hop”, iriho indirimbo nyinshi zishobora kwifashishwa mu tubyiniro ku buryo abantu bizihirwa nka “Enjoyment” yahurijemo bagenzi be. Zose uko ari 10 zumvikanamo ijwi rye.

Iyi album yisangije kuba ihuriweho n’abahanzi batandukanye barimo abafite amazina akomeye ndetse n’abandi bakizamuka.

Iriho indirimbo 10 yakoranye n’abandi bahanzi zirimo; “Miller” ya Rita Ange Kagaju, “Koco” yakoranye na Peace na Passy Kizito, “Tik Tak” yafatanyije na Kivumbi na Jasmine, “Vutu” yahuriyeho na Safi Madiba.

Hariho kandi “Aiming for stars” ya DJ Miller na Mike Kayihura na Ariel Wayz, “Homies over hoes” ya DJ Miller na Saxon, “No Wahala” ya DJ Miller na Peace Jolis, “I am the best” yafatanyije na Riderman na OG The General, “You got me” yakoranye na Amalon ndetse na “Enjoyment” ya DJ Miller, DJ Toxxyk, DJ Marnaud na DJ Pius.

 Apr 6, 2022 - 15:25