Umubiri wa Jean Lambert Gatare wagejejwe i Kigali (Amafoto)

Inkuru y’urupfu rwa Nyakwigendera Jean Lambert Gatare yamenyekanye mu rukerera rwo ku wa Gatandatu tariki 22 Werurwe 2025, aguye mu gihugu cy’u Buhinde aho yari yaragiye kwivuriza.

kwamamaza

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere nibwo umuryango n’inshuti z’umuryango wa Nyakwigendera bazindukiye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, kwakira umubiri we wagejejwe mu Rwanda.

Umubiri wa Jean Lambert Gatare wagejejwe mu buruhukiro bw’ ibitaro bya Kacyiru mu gihe hagitegerejwe ibikorwa byo kumushyingura.

Jean Lambert Gatare yamenyekanye cyane akora kuri Radiyo Rwanda, aho yabaye intumwa y’iki gitangazamakuru i Arusha muri Tanzania ahaberaga imanza z’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwari rwarashyiriweho u Rwanda.

Nyuma yo kuva i Arusha yakomereje mu biganiro by’imikino; aho yigaruriye imitima ya benshi kubera ubuhanga budasanzwe yari afite mu kogeza imipira.

Kuri Radio Rwanda kandi Jean Lambert Gatare usibye gukora muri siporo, yanakoraga no mu ishami ry’amakuru.

Iyi Radiyo y’Igihugu yayivuyeho muri 2011 yerekeza kuri Isango Star yabereye umuyobozi.

Gatare kandi kuva muri 2020 yari umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Rushyashya, akaba yari yarasimbuye kuri izo nshingano Burasa John wagishinze.

 Mar 24, 2025 - 13:51