Ukraine: Uburusiya bwaburiye Amerika ko hashobora kubaho uguhangana.

Uburusiya bwatangaje ko umwanzuro wa Amerika yo koherereza Ukraine izindi mfashanyo za gisirikare bishobora gutuma habaho guhangana imbona nkubone hagati y’Uburusiya n’ibihugu by’Iburengerazuba bw’isi.

kwamamaza

Uhagarariye Uburusiya muri Amerika, Anatoly Antonov, avuga ko ari ikintu kibangamiye cyane Moscou, akavuga ko Amerika ifite uruhare mu ntambara yo muri Ukraine.

Yatangaje ibi nyuma yaho Amerika yatangaje ko igihe guha Ukraine indi mfashanyo ya gisirikare ingana n’imiliyoni 625 z’amadorari y’Amerika, harimo ibikoresho by’intambara birimo imbunda za mudahushya enye zo mu bwoko  bwa Himars zirekurira  icyarimwe ibisasu bya misile ndetse n’imodoka z’intambara z’imitamenwa.

Nimugihe  bivugwa ko ibitwaro bikomeye bya Amerika ari byo byatumye Ukraine igira imbaraga nyinshi kurusha ingabo z’Uburusiya zigaruriye ubutaka bw’icyo gihugu.

Ndetse mu byumweru bishize, ingabo za Ukraine zateye intambwe mu burengerazuba bushyira uburasirazuba ndetse no mu majyepfo y’igihugu.

Kuva urugamba rwatangira muri Gashyantare(2), Leta ya Washington imaze guha iya Kiev imfashanyo ya gisirikare ingana na miliyari 17 z’amadorari y’Amerika.

Mu itangazo ryo mu cyumweru gishize, Antonov yavuze ko ingenzo za Amerika zo gukomeza isukira ibikoresho by’intambara Ukraine nta kindi bivamo atari uko Washington ihita ijya muri iyo ntambara.

Yavuze ko ibi bishobora gutuma amaraso akomeza kumeneka ubwo abandi bantu bahasiga ubuzima kandi mu gihe kirekire.

Antonov ati: “Dusabye Amerika guhagarika ibikorwa byayo by’ubushotoranyi bishobora gutuma habaho ingaruka mbi zikomeye”.

Uyu munyapolitiki uhagarariye Uburusiya muri Amerika atangaje ibi nyuma yako igihugu cye gikomeje gutakaza ibirindiro byinshi mu ntambara bwashoje muri Ukraine, Uburusiya butangaza ko buzakoresha uburyo bwose buhari n’intwaro z’ubumara zidasigaye.

Uburusiya bukomeje kandi n’umugambi wabwo wo kugerageza kwiyomekaho intara enye za Ukraine: Donetsk na Luhansk zo mu burasirazuba, hamwe na Kherson na Zaporizhzhia mu majyepfo, nubwo butazigenzura zose.

Nimugihe mur’iyi minsi ingabo za Ukraine zikomeje gusatira ku muvuduko munini.

Icyakora ibyatangajwe na Antonov yo kwihanangiriza Amerika yaje nyuma yahoo  Perezida Joe Biden na visi perezidante, Kamala Harris, batangaje indi mfashanyo baha  Perezida Volodymyr Zelensky  wa Ukraine.

Ibiro bya prezida wa Amerika, White House, bishimangira ko Amerika itazigera yemera ko Uburusiya bwiyomekaho ubutaka bwa Ukraine.

Perezida Biden yiyemeje gushigikira Ukraine mu ntambara y’Uburusiya mu gihe cyose izamara.

Impamvu ikomeye ikomeje gutuma Ukraine yigaranzura umwanzi, yisubiza ibice bitandukanye byo muri turiya turere tune Uburusiya bushaka kwiyomekaho.

 Oct 5, 2022 - 14:44