Ukraine: Ingabo z’Uburusiya zaburijemo igitero gikomeye cya drone muri Crimea/ Crimée

Ingabo z’Uburusiya zatangaje kokur’uyu wa gatatu, zahanuye indege 10 za drone zo muri Ukraine mu gitero gikomeye cyagabwe ku bikorwa byazo mu ntara ya Crimea, Uburusiya bwiyometseho muri 2014. Ni igitero zivuga ko cyagabwe nyuma y’ikindi cya drone nyinshi zinjiye mu kirere cy’Uburusiya.

kwamamaza

Itangazo rya minisiteri y’ingabo y’Uburusiya rivuga ko “kugerageza igitero kinini cy’indege za drone k’ubutegetsi bwa Kiev ku bigo byo mu gace ka Crimea byaburijwemo.”

Iyi Minisiteri ivuga ko indege za drone esheshatu zo muri Ukraine zarashwe n’ingabo zirwanira mu kirere mu ijoro ryo ku wa mbere rishyira ku wa kabiri turere dutandukanye. Nimugihe kandi izindi enye zahagaritswe hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Ku wa kabiri, Uburusiya byibasiwe n’igitero cy’indege za drone [zitagira abapilote] ariko igisilikari cyabwo kivugako cya cyangiritse. Ni ku nshuro ya mbere kandi, indege ya drone yaguye mu murwa mukuru, Moscou.

Si ubwa mbere Crimea, yigaruriwe n’Uburusiya muri 2014, bitandukanyijwe n’inyanja y’umukara [Mer Noire] ikoresha nk'ikigo cy’inyuma mu bitero byibasira muri Ukraine , igabwaho ibitero hifashishijwe drone.

Indege zitagira abapilote zibasiye kandi icyambu cya Sevastopol mu Ukuboza (12), sitasiyo y’amashanyarazi yibasirwa mu ntangiriro z'Ukwakira (10) hamwe n’icyicaro gikuru cy’amato y’Uburusiya cyibasiwe muri Kanama (08) umwaka ushize.

Mu mpera z'Ukwakira (10), amato y'Uburusiya yo mu kirwa cya Sevastopol yibasiwe n’igitero cyatumye Uburusiya buhagarika by'agateganyo amasezerano y'ingenzi ku binyampeke bya Ukraine byoherezwa mu mahanga.

 Mar 1, 2023 - 18:06