Abaturage barasaba ko bahabwa ubumenyi ku butabazi bw’ibanze bushobora guhabwa uwakoze impanuka

Hari abanyarwanda basaba inzego zibishinzwe kubegera zikabaha ubumenyi ku butabazi bw’ibanze bushobora guhabwa uwakoze impanuka, kuko basanga hari bamwe bicwa n’impanuka abandi barebera, nyamara iyo babona ubutabazi bw’ibanze byihuse ubuzima butari kubacika.

kwamamaza

Raporo y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) igaragaza umugabane w’Afurika ariwo wibasiwe n’imfu zikomoka ku mpanuka zo mu mihanda mu myaka 14 ishize, ndetse ko muri 2021 gusa, abagera ku bihumbi 250 bapfuye bazira impanuka zo mu muhanda.

Hari abagaragaza ko hari ubwo babona umuntu ukoze impanuka ubuzima bukarinda bumucika barebera nyamara bakamutabaye ariko bagatinya, biturutse ku kuba benshi mu Banyarwanda nta bumenyi bafite ku butabazi bw’ibanze.

Umwe ati "ntabwo ari benshi babufite kiretse abantu bagiye bakora amahugurwa y'ibintu bijyanye na croix rouge ariko kenshi impanuka iyo zibaye hari n'igihe usanga abantu batinya kuyegera bati reka polisi ize ibyikorere".   

Undi ati "ntabwo abantu bose bafite ubumenyi, umuntu aba yumva ari nko kwirinda ingaruka zamuzaho mu gihe yarari gufasha umuntu rimwe na rimwe akaba yabikora nta bugome bundi afite ahubwo aruko atazi ngo nakora iki mugihe mbonye uri mu kibazo".   

Basaba ko hakongerwa ubukangurambaga umubare w’abahabwa ubumenyi ku bijyanye n’ubutabazi bw’ibanze ukiyongera kuko byafasha benshi.

Mazimpaka Emmanuel, umukozi w’umuryango mpuzamahanga utabara imbabare croix rouge ishami ry’u Rwanda, avuga ko koko iki cyuho gihari kandi kinini, gusa agatanga inama ku Banyarwanda.

Ati "twagiye duhugura abantu batandukanye ariko ntabwo turagera ku mubare wifuzwa, abantu baracyari bake, imbogamizi nuko hari abantu badafite ayo makuru nicyo gituma twakangurira abantu kugana croix rouge mu turere cyangwa ku cyicaro gikuru ku buryo ababyifuza bahabwa ayo mahugurwa noneho abantu bagahugurwa ari benshi ku buryo uwaba ari mu modoka, ari uwaba ari mu mirimo itandukanye ashobora kuvunika, ashobora kugira ikibazo cyo kuvirirana, ashobora kugira ikibazo cy'ubushye, hashobora kuba inkongi y'umuriro kuburyo umuntu we ubwe iyo yahuguwe yakwikorera ubutabazi bw'ibanze cyangwa byaba ngombwa agatabara abo baba bari kumwe".        

Imibare yatangajwe na Polisi y’u Rwanda yerekenye ko mu gihe cy’imyaka ine, guhera 2018-2022 abantu 2,600 mu Rwanda bahitanywe n’impanuka, mu gihe muri 2023 kugeza mu kwezi kwa 6 muri Nyakanga 2023, ubwo hari hashize amezi atandatu, Polisi y’igihugu yagaragaje ko impanuka zo mu muhanda zahitanye abagera kuri 385, zikomeretsa mu buryo bukabije abagera kuri 340, mu gihe abakomeretse byoroheje ari 4132, mu gihe mu mezi abiri ya mbere y’uyu mwaka wa 2024, 19 bari bamaze gupfa bazize impanuka.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Oct 14, 2024 - 08:26