
Ubushinwa bwafunguye inzira nshya z'ubwikorezi bwo mu nyanja zijya muri Afurika
Apr 28, 2026 - 15:23
Ubushinwa bwafashe icyemezo cyo gufungura inzira nshya zo mu nyanja zihuza ibyambu byayo na Africa hagamijwe kugabanya igihe n’ikiguzi cyo kugeza ibicuruzwa ku masoko yo muri Afurika. Ni mu gihe Afurika ikura ibicuruzwa byinshi muri iki gihugu, ndetse bigatwara igihe n'ikiguzi kiri hejuru kugira ngo bigere ku babitumije.
kwamamaza
Muri iki gihe ibibazo by’ibikomoka kuri peteroli n’izamuka ry’ibiciro by’ubwikorezi bikomeje gukoma mu nkokora ubucuruzi mpuzamahanga.
Gusa Ubushinwa bukomeje kwagura imikoranire y’ubucuruzi n’ibihugu bya Afurika, mbere gato y’uko ku wa 1 Gicurasi (05) hatangira gahunda yo gukuraho imisoro ku bicuruzwa bituruka mu bihugu 53 bya Afurika byinjira ku isoko ryabwo. Icyo cyemezo gitegerejweho kuzamura ubuhahirane hagati y’impande zombi, cyane ko ibibazo by'umutekano wo mu burasirazuba bwo hagati byatumye Ubushinwa butangira gutekereza gukura peteroli na Gaze mu bihugu bigize uyu mugabane.
RFI yatangaje ko iki gihugu cyamaze gushyiraho inzira nsha zo mu mazi zigeza ibicuruzwa muri Afurika bidaciye ku bindi byambu.
Icyambu cya Port of Tianjin ni cyo cyabimburiye ibindi mu gufungura umurongo mushya ujya muri Africa y'Epfo ku wa 20 Mata (04). Uwo murongo wagabanyije igihe cyo gutwara ibicuruzwa binyuzwa kuri icyo cyambu, kiva ku minsi 50 kigera ku minsi 40, aho amato ahakorera ashobora gutwara kontineri zigera ku 11,000.
Mu cyambu cya Port of Qingdao, hafunguwe indi nzira ijya ku byambu bya Tema na Lagos mu majyaruguru ya Africa, aho amato 13 azajya ayinyuramo buri cyumweru.
Na Port of Yantai yafunguwe inzira eshatu nshya zerekeza muri Algeria, Namibia ndetse n’ahandi. Mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka, mu gihe ibicuruzwa byahanyuze byerekeza muri Afurika byarenze toni miliyoni ebyiri.
Izi nzira nshya zidaca ku bindi byambu zitezweho kugabanya ikiguzi cy’ubwikorezi, kwihutisha ubucuruzi ndetse no gukomeza gushyira Afurika mu murongo w’ingenzi w’ubuhahirane bw’Ubushinwa.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


