
Iran yasubije ubusabe bw' Amerika nyuma y’iterabwoba rikomeye rya Trump
May 18, 2026 - 13:44
Iran yatangaje ko yamaze gusubiza icyifuzo gishya cya Amerika kigamije guhagarika intambara imaze iminsi mu Burasirazuba bwo hagati. Ni nyuma y’uko Perezida Donald Trump ayiburiye ko nta kizaba gisigaye kuri Iran niba amasezerano agezweho.
kwamamaza
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Mbere, umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran, Esmaïl Baghaï, yavuze ko Tehran yamaze kugeza kuri Amerika impungenge n’ibisabwa byayo binyuze ku muhuza wa Pakistan.
Yavuze kandi ko Iran yiteguye ikintu icyo ari cyo cyose mu gihe ibiganiro byaba binaniwe. Ibi yabitangaje nyuma y’amagambo akomeye ya Trump agaragaza ko ibitero bishobora kongera kubaho nubwo hari agahenge katangiye ku wa 8 Mata (04) nyuma y’iminsi hafi 40 y’intambara.
Ibiganiro hagati ya Washington na Tehran bikomeje kugorwa no kutumvikana kuri gahunda ya nucléaire ya Iran. Inama rukumbi yahuje impande zombi yabereye i Islamabad ku wa 11 Mata (04) yarangiye nta mwanzuro ubonetse.
Iran yakomeje gusaba ko amafaranga yayo afungiye mu mahanga afungurwa ndetse n’ibihano mpuzamahanga bigakurwaho. Ivuga ko bikomeje guhungabanya ubukungu bwayo. Ikomeje kandi gusaba indishyi z’ibyangijwe n’intambara ivuga ko itemewe.
Ku rundi ruhande, ibitangazamakuru byo muri Iran byavuze ko Amerika yasabye ko Iran yasigarana uruganda rumwe rwa nucléaire rukora ndetse uranium yayo itunganyijwe ikoherezwa muri Amerika. Ngo Washington yanze no kurekura nibura 25% by’umutungo wa Iran wafunzwe cyangwa gutanga indishyi.
Hagati aho, Tehran ikomeje kugenzura umuhora wa Hormuz, inzira y’ingenzi inyuramo ubucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli ku Isi. Iran yanashyizeho urwego rushya ruzajya rucunga ibikorwa by’iyo nzira y’amazi.
Reuters yatangaje ko iyi ntambara imaze guteza igihombo kirenga miliyari 25 z’amadolari ku masosiyete yo hirya no hino ku Isi, bitewe n’izamuka ry’ibiciro by’ingufu n’ihungabana ry’ubucuruzi mpuzamahanga.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


