Uburusiya: Umunyamakuru wabaye umudepite yakatiwe igifungo cy’imyaka 8 azira kunega igisilikari.

Alexandre Nevzorov; Umunyamakuru w’umurusiya ndetse wanabaye umudepite yakatiwe igifungo cy’imyaka 8 adahari bitewe nuko yakwirakiwje icyo bise ibihuha ku bikorwa bidasanzwe by’ingabo z’Uburusiya ziri muri Ukraine.

kwamamaza

Kuva mu byumweru bya mbere Uburusiya butangije igitero cyagabwe kuri Ukraine ku ya 24 Gashyantare(02) 2022, iki gihugu cyashyizeho ibihano biremereye kugira ngo buhoshe abashobora kunenga ibitero by’ingabo zabwo ndetse n’igisilikari ubwacyo.

Ibiro by'Uburusiya bivuga ko "Bwana Nevzorov yakatiwe igifungo cy'imyaka umunani kugira ngo akorere muri gereza."

Ubushinjacyaha bwari bwamusabye igifungo cy’imyaka icyenda, mu gihe umwunganizi we yari yasabye ko umukiliya we yagirwa umwere.

Gusa byarangiye urukuko rwa Basmanny  rwo mu murwa mukuru Moscou, ku wa kabiri rukatiye Alexandre Nevzorov igifungo cy’imyaka umunani adahari kuko ari mu buhingiro, aho akorera ibiganiro ku muyoboro wa YouTube ukurikiranywa n’abantu barenga miliyoni ebyiri.

Mu mpera za Werurwe (030 2022, itsinda rishyinzwe iperereza ku manza z’ibanze mu Burusiya, ryatangije iperereza kuri Alexandre Nevzorov w’imyaka 64 y’amavuko, ashinjwa gusakaza amakuru y’ibihuha ku bisasu yavuze ko byatewe n’ingabo z’Uburusiya ku nzu y’ababyeyi [Maternite] muri Mariupol [mu majyepfo ya Ukraine].

Buri gihe, Uburusiya buhakana iterwa ry’ibisasu biba byaturikiye ahantu hatuwe n’abasivili muri Ukraine, ahubwo bukabigashinja ingabo za Ukraine.

Uru rubanza nirwo rwabaye urwa mbere ruburanyishijwe munyamakuru nyuma y’uko muri  Werurwe (03) 2022 hemejwe itegeko riteganya igifungo cy'imyaka 15 ku muntu wese uzatanga amakuru ayo ari yo yose ku ngabo z'Uburusiya, Ibiro bya Perezida Putin byita ay’ibinyoma.

Iki cyemezo kije mu gihe igitero gikomeje kwibasira itangazamakuru n’abanyamakuru mu gihe Uburusiya bumaze umwaka butangije ibitero ku gisirikare cya Ukraine.

Kuva icyo gihe, Ilia Iachine, umwe mu batavuga rumwe n’Ubutegetsi bwa Putin, nawe yakatiwe igifungo cy’imyaka umunani n’igice, azira kwamagana "iyicwa ry’abasivili" bo mu mujyi wa Boutcha wo muri Ukraine, uri hafi ya Kiev, aho ingabo z’Uburusiya zishinjwa ubwicanyi n’ibyaha by’intambara ariko Moscou irabihakana.

@AFP.

 Feb 2, 2023 - 14:14