Uburusiya bwahakanye imigambi yo guhungabanya umutekano wa Moldavie.

Kur’uyu wa kabiri, Uburusiya bwahakanye imigambi yose yo gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu cya mordavie. Ni nyuma yaho Maïa Sandu; Perezida w’iki gihugu ashinje Uburusiya gutegura igitero cy’ubwicanyi muri Moldavie, umuturanyi wa Ukraine, umufatanyabikorwa w’ ibihugu by’Iburengerazuba.

kwamamaza

Mu itangazo yashyize ahagaragara, Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Uburusiya yamaganye ibyatangajwe n’ubuyobozi bwa Moldavie, ivuga ko ibyavuzwe nta shingiro bifite kandi nta bimenyetso bihari bifatika.

Mur’iri tangazo kandi, iyi minisiteri ishinja Ukraine kuba intandaro y’aya makuru y’ibihuha bigamije kubiba amakimbirane   hagati ya leta ya Moscou n’iya Chisinau.

Mu cyumweru gishize, Volodymyr Zelensky; Perezida wa Ukraine, yavuze ko igihugu cye cyafashe inyandiko zigaragaza umugambi wo guhungabanya Moldavie.

Ku wa mbere, Perezida Maïa Sandu yabwiye itangazamakuru ko "Iyi gahunda iteganya ibitero bizakorwa ku nyubako za Leta no gufata bugwate n’abafite amateka ya gisirikare bambaye gisivili".

Yanatangaje umushinga w’amategeko ugamije guha abashinjacyaha n’inzego z’ubutasi ibikoresho nkenerwa mu kurwanya ibishobora guteza ingaruka ku mutekano w’igihugu.

Moldavie, yahoze muri repubulika y'Abasoviyeti, ituwe n’abaturage babarirwa muri miliyoni 2.6  bari hagati Roumanie na Ukraine. Mu myaka yashize, nibwo yafashe icyemezo cyo gushyigikira Uburengerazuba bw’isi, birakaza cyane leta ya Moscou.

Kuva mu mpeshyi ya 2022, iki gihugu cyasabye kwinjira mu muryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi EU, kuva Uburusiya bwagaba igitero kuri Ukraine muri Gashyantare (02) 2022,  ndetse kuva ubwo  cyamagana Uburusiya, cyane ko kiri mu byagabanyije ikigero cy’ingufu z’Uburusiya cyatumizaga.

Moldavie kandi igizwe n’abahoze ari abasilikari b’Uburusiya ndetse n’ububiko bukomeye bw’amasasu yo mu karere gashyigikiye Uburusiya bwa Transdniestrie., ikintu gikomeye Moldavie igomba guhangana nacyo.

 Feb 14, 2023 - 12:20