Ubufaransa bwanenze amasezerano y’ubucuruzi hagati ya Amerika na EU

Guverinoma y’u Bufaransa yatangaje ko amasezerano mashya y’ubucuruzi yasinywe hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) adahwitse kandi atajyanye n’inyungu z’impande zombi". Icyakora buvuga ko ashobora gutanga ituze ry’igihe gito ku bacuruzi b’i Burayi.

kwamamaza

Aya masezerano yashyizweho umukono ku Cyumweru i Turnberry muri Ecosse hagati ya Perezida Donald Trump na Perezida wa Komisiyo y’u Burayi, Ursula von der Leyen. Amasezerano ateganya ko ibicuruzwa biva i Burayi bijya muri Amerika bizajya bisoreshwa 15%, mu gihe hari hatangiye gututumba impungenge z’imisoro ya 30% yagombaga gutangira ku wa 1 Kanama (08) 2025.

Minisitiri wungirije w’u Bufaransa ushinzwe Uburayi, Benjamin Haddad, yavuze ko nubwo iyi ntambwe ishobora kurinda abacuruzi b’i Burayi ingaruka zikomeye z’imisoro ya Amerika, ariko amasezerano agikubiyemo ubusumbane bukabije. Yongeyeho ko adasubiza ibibazo by’ubucuruzi bisanzwe hagati y’impande zombi, ahubwo ari igisubizo cy'akanya gato.

Uretse ibijyanye n’imisoro, aya masezerano anategeka ko EU igomba kugura ingufu zifite agaciro ka miliyari 750 z’amadolari muri Amerika, hagamijwe cyane cyane gusimbura gazi yaturukaga mu Burusiya. Byongeye kandi, EU yiyemeje no gushora andi mafaranga agera kuri miliyari 600 mu ishoramari rishya muri Amerika.

Donald Trump yagaragaje ko ayo masezerano ari “intambwe ikomeye” mu gukomeza ubucuti n’ubufatanye hagati y’Amerika n’u Burayi, ndetse ayita amasezerano manini kurusha ayari yarabayeho mu mateka y’ubucuruzi.

Ursula von der Leyen na we yashimye amasezerano meza azana ituze mu mibanire y’ubucuruzi hagati y’impande zombi.

Muri aya masezerano harimo n’ayihariye yo gukuraho imisoro hagati y’impande zombi ku bicuruzwa bimwe by’ingirakamaro cyane, harimo ibikoresho by’indege, nk’uko Ursula von der Leyen yabitangarije itangazamakuru.

Ibihugu bimwe nk’u Butaliyani byavuze ko byishimiye ko aya masezerano yakumiriye intambara y’ubucuruzi mu Burengerazuba bw’Isi, bishimangirwa na Minisitiri w’Intebe Giorgia Meloni n’abandi bategetsi. Ubudage nabwo bwagaragaje ko byari ngombwa kwirinda izamuka rikabije ry’imisoro, nubwo bwifuzaga ko imisoro yagabanuka kurushaho.

Kugeza ubu, ibicuruzwa by’i Burayi byoherezwaga muri Amerika byasorerwaga ku kigero cya 4.8%, ariko hashyizweho izindi nyongera z’imisoro zagejeje hafi kuri 15%. Aya masezerano mashya yemeje uwo mwanzuro nk’aho ari umupaka wa nyuma. Muri aya masezerano ntihagaragazwa imisoro ibicuruzwa bivuye muri Amerika bizajya bisoreshwa.

Icyakora, u Bufaransa burasaba ko ibiganiro bikomeza kugira ngo ubucuruzi hagati y’impande zombi bube burambye kandi burimo uburinganire.

@le monde, rfi, 20 minutes

 Jul 28, 2025 - 09:24