Turkey- Syria: abarenga 500 bahitanywe n’umutingito ukomeye!

Inzego z’ubutegetsi zo mu bihugu bya Turkey na Syria batangaje ko abantu barenga 500 aribo bamaze kumenyekana ko bishwe n’umutingito ukomeye wibasiye ibi bihugu. Banavuga ko umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera kuko ubutabazi bukomeje.

kwamamaza

Uyu mutingito warufite uburemere bwa 7.8 watangiye mu gitondo cya kare, benshi bakiryamuye. Imibare igaragaza ko amazu arenga 100 yasenyutse ndetse akagwira abantu bagisinziriye, abarenga 500 bakahasiga ubuzima, mugihe abandi benshi bagakomereka.

Urugero nko mu mujyi wa Hama wo muri Syria, amazu menshi yaho yangiritse bikomeye, ndetse no muri Turkey ni uko.

 Abahanga bavuga ko uyu mutingito ushobora kuba ariwo wa mbere ukomeye ubayeho muri Turkey/Turukiya, aho wibasiye Amajyepfo ashyira Iburasurazuba bw’iki gihugu, hafi y’urubibi rwa Turkey na Syria.

 Perezida Erdogan wa Turkey , avuga ko abashinzwe ubutabazi bahise boherezwa mu turere twakozweko n'uyu mutingito.

Abashinzwe ubutabazi bari  gushaka uko bashakisha abashobora kuba bagwiriwe n’amazu ndetse n’ababuze aho banyura kubera inyumako zigeretse zo guturamo zasenyutse, mur’ibi bihugu byombi.

Abaturage bakomeretse biravugwa ko bagiye kuvurirwa mu bitaro biri hafi y'akarere kagenzurwa n'inyeshamba za Syria, Bab al-Hawa, winjira muri Turkey.

 Feb 6, 2023 - 14:28