Rwamagana: Imiryango 30 yasenyewe irasaba kubakirwainzu zo kubamo.

 Imiryango 30  yo mu Murenge wa Nyakaliro yasenyewe aho yari ituye mu manegeka irasaba kubakirwa inzu zo kubamo kuko abayigize babayeho mu buzima bubabaye. Bavuga ko ubu badafite aho kuba  kuburyo uretse kwirirwa basembera mu baturanyi babo. Ubuyobozi bw’akarere buvugako buzi ikibazo cy’abo baturage kandi hari gukorwa ibarura ryabo bose kugira ngo bamenyekane.

kwamamaza

Abaturage bo mu Murenge wa Nyakaliro bamaze imyaka ine basenyewe inzu zabo zari ziri mu gishanga cya Gisholi. Bavuga ko basabwe kwimuka aho hantu nabo bemera ko hashoboraga gushyira ubuzima bwabo mu kaga, nuko bakabyemera maze batangira kubaho bacumbika.

Bavuga ko kugeza ubu hari abatangiye kwirukanwa aho bari bacumbitse kubera kubura ubushobozi bwo kwishyura. Basaba ko bakubakirwa inzu zo kubamo ngo kuko ubuzima babayemo bubateye agahinda.

Umwe yabwiye Isango Star ko “Nari ntuye hano hepfo mu manegeka nuko baraza barayisenya. Narimfite abana umunani noneho abaturage bagenda bancumbikira kuko nta bushobozi, kwimukana abana umunani ntibyoroshye no gukodesha byaratunaniye. Ibyo gukodesha usanga byaraturenze.”

“ turasaba ubufasha ngo nibura batwubakire tubone aho twikinga.”

Undi ati: “Muri rusange turasaba ko Leta nk’umubyeyi yabyihutisha kugira ngo tubone aho kuba  kuko ntaho dufite ho kuba. Nari ntuye muri aka Kagali ariko n’ubundi ndakodesha. “

“ igihe cyarageze twese baradusenyera, twasabaga ko batwubakira tukabona aho tujya. Ubu ndi gukodesha nk’abandi.”

“ nasenyewe bavuga ngo ndi mu manegeka, ubu ndi hanze nta hantu ngira, ni ugukodesha. Ubu na nyirinzu yankuyemo , ndi hanze rwose ndikurindagira. Niko gahinda mfite rwose, ubu mfite abana 9, ndikwirukankana nabo ku gasozi. Icyo kibazo nicyo mfite (…) Umubyeyi wacu Kagame aturenganure rwose kuko twararenganye.”

Mbonyumuvunyi Radjab; Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, avuga ko ikibazo cy’imiryango yo mu murenge wa Nyakaliro yimuwe mu gishanga cya Gisholi kizwi, ariko hagiye gukorwa ibarura kugira ngo hamenyekane imiryango igomba kubakirwa.

Ati: “Tugiye gukora ibarura ryabo , tumenye abatarabashije kubona aho batura hanyuma nabo tubafashe gutura. Ntabwo yari imiryango myinshi kandi hari bamwe babashije kwiyubakira, abataragize ubwo bushobozi nabo tugiye gukora iryo barura ryabo tukabafasha kubona aho batura.”

Imiryango 30 yo mu murenge wa Nyakaliro mu karere Rwamagana niyo yimuwe mu gishanga cya Gisholi ku bwo gusigasira ubuzima bwayo.Aba baturage bavuga ko ubutaka bwabo babugumanye ariko bagaragaza ko ikibahangayikishije ari ukubona ubushobozi bwo kongera kubaka izindi nzu zo kubamo kuko bigoye, cyane ko no kubona ibibatunga ari ikibazo.

Bavuga ko biterwa no kuba  n’ inzu bari bahafite bakodeshaga kugira ngo babone ubushobozi bwo guhaha nazo zasenywe.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Rwamagana.

 Jul 25, 2023 - 11:20