Rwamagana: Babangamiwe n'umusoro mushya bari gusabwa

Abacururiza mu isoko rya Ntunga mu karere ka Rwamagana babangamiwe n'uko ubuyobozi bwashyizeho umusoro mushya udasanzwe w'ibihumbi 5000Frw ku kwezi, wiyongera ku ipatante y'ibihumbi 60.000Frw batanga buri mwaka ndetse n'ay'isuku 4500Frw ya buri kwezi, ibintu bavuga ko bibagoye bagasaba ko byahagarara kuko baba bari gukorera gusora ntacyo bageza mu rugo.

kwamamaza

Aba bacururiza mu isoko rya Ntunga mu murenge wa Mwulire mu karere ka Rwamagana, bagaragaza ko batungujwe umusoro mushya utari usanzwe w’ibihumbi bitanu ku kwezi, uwo ukaba wiyongera ku yandi basanzwe basora.

Bavuga ko uyu musoro ubabangamiye kuko basanzwe batanga ay’isuku ndetse n’ipatante. Ikindi ngo ntawabegereye ngo abaganirize, ibintu bavuga ko kwaba ari ugukorera gusora gusa, ntacyo bacyura mu ngo zabo.

Aba bacuruzi bavuga ko ibihumbi 60.000Frw by’ipantante ya buri mwaka, kongeraho n’ayo 5000Frw ya buri kwezi, byaba bivuze ko bazajya basora ibihumbi 12000Frw ku mwaka, bityo bagasaba ko yavanwaho bikaguma uko byari bisanzwe cyangwa akagabanywa bakoroherwa no kuyabona.

Rangira Lambert , Perezida w’inama njyanama y’akarere ka Rwamagana, avuga ko ibyo byashyizweho na nyobozi y’akarere maze nka njyanama bemeza uwo mushinga ariko ngo niba abacuruzi batanyuzwe n’icyo cyemezo cy’umusoro wa 5000Frw ku kwezi, umuyobozi wabo yakandikira akarere agaragaza ikibazo maze kigasuzumwa kigahabwa umurongo.

Ati “iyo ibintu bamaze kubyumvikana nabo babizana muri njyanama ikabyemeza, nabagira inama yo kureba ubahagarariye akandikira akarere akabereka ibibazo bagize mu gushyira mu bikorwa amabwiriza ya njyama bakagira igitekerezo batanga uko bumva byakorwa”.

Isoko rya Ntunga rirema kabiri mu cyumweru kuwa Mbere no kuwa Kane, ngo kuba rero abacuruzi basabwa ibi bihumbi bitanu bya buri kwezi byiyongera ku bihumbi 4500Frw batanga y’isuku ndetse n’ibihumbi 60.000Frw ku mwaka, babona ari umutwaro kuri bo, bagasaba ubuyobozi guca inkoni izamba ibintu bikaguma uko byari bisanzwe kuko ibihe bimeze nabi.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Rwamagana

 Jun 10, 2025 - 10:28