Rulindo: Baterwa igihombo kinini n’umusaruro  wabo utishingirwa

Abahinzi b’ibigori bibumbiye muri Coperative  baravuga ko  baterwa igihombo no kuba umusaruro basaruye utishingirwa, mugihe imyaka iri mu mirima yishingirwa. Ubuyobozi bwa gahunda y'igihugu y'ubwishingizi bw'ibihingwa n'amatungo  muri RAB-SPIU buvuga burimo kubikoraho kugira ngo harebwe nuko umusaruro wavuye mu mirima wakishingirwa.

kwamamaza

Hirya no hino mu gihugu, by’umwihariko abahinga mu gishanga cya Bahimba giherereye mu karere ka Rulndo bibumbiye muri koperative ya COVAMABA, bagiye muri gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatugo, bavuga ko byatanze umusaruro kuko batagihomba burundu.

Umwe mu bahinzi bagize COVAMABA, yabwiye Isango Star, ko “ turishingira nuko bakaduha amafaranga. Nubwo aba atari ku rwego rwo hejuru, ariko nibura cya gishoro, nka 80% urongera ukakibona ukongera ukagishora.”

Uyu kimwe n’abandi umunyamakuru w’Isango Star yasanze aho banikira umusaruro w’ibigori basarura muri iki gishanga, bavuze ko baterwa igihombo kinini no kuba umusaruro wabo uva mu murima ntukomeze kwishingirwa kandi ari mu gice cyibasirwa n’ibiza biterwa n’amazi. Basaba ko nabyo byarebwaho.

Umwe ati: “igihombo cya mbere duhura nacyo ni uko iyo imyaka yamaze kugera aha (kubwanikiro) akenshi kuko biba biri muri Hangari ariko bihura n’imvura n’ubukonje bukabije nuko ibigori bikabora. Icyo gihe umuhinzi arirwariza kuko ubwishingizi burangirana no mu murima.”

“ariko tugiye tugira mahirwe ubwishingizi bukabiherekeza bikagera no muri Hangari byarushaho kuba byiza kuko igihombo kinini kibonekera hano muri Hangari.”

Mugenzi we yongeyeho ko “wenda ubwishingizi bugere ku musaruro. Umusaruro mubona hano nugira ikibazo ntaho bizahurira n’amafaranga tuzabaranwa na Radiant kuko bo bareba ibyabereye mu murima.”

Ibishobora kubatera ibihombo ku musaruro birimo imvura n’ubukonje bishobora kiuboza umusaruro, kuba hangari yagwa cyangwa igashya ndetse n’ibindi …kandi ari ho bahurira n’igihombo kinini.

Gusa Museruka Joseph; Umuyobozi wa Gahunda y'igihugu y'ubwishingizi bw'ibihingwa n'amatungo muri RAB-SPIU, avuga ko nabo bari gushaka uko umusaruro wavuye mu mirima wakishingirwa. Avuga ko babanje kongera igishoro.

Ati: “nibyo, ibyo turabizi, turimo turabikoraho kugira ngo turebe yuko twakwishingira n’umusaruro. Ariko icyo twabanje gukora ni ukongera n’icyo gishoro.”

“Ubwo rero byose tugenda tubireba. Tukareba nko ku bihingwa dufite imyumvire izamutse hejuru, akaba aribyo tuzaheraho kubijyanye n’ubwishingizi by’umusaruro.”

Koperative ya COVAMABA ihinga ku buso  bugari bungana na 252ha igaragaza iki kibazo ivuga ko ubusanzwe imyaka ihinze mu mirima iyo yangiritse bashyumbushya. Ibi bishimangirwa no kuba imyaka yari ihinze kuri ha 230 ikangizwa n’ibiza n’ibiza by’imvura bishyuwe arenga miliyoni 5,7 z’amafaranga y’u Rwanda.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango star - RULINDO.

 Apr 4, 2025 - 07:01