Rubavu: Barindwi barashwe bakekwaho kwambutsa magendu, umwe ahasiga ubuzima

 Mu rugabano rw’imirenge ya Bugeshi na Mudende harasiwe abantu barindwi bakekwaho kwambutsa forode bazikuye muri RD Congo. Umwe yahise apfa, abandi barakomereka bikabije. Abaturage babwiye Isango Star ko uwapfuye yari umunyeshuri w’imyaka 13. Ubuyobozi bw’aka karere bwemeza aya makuru ariko bukavugako barwanyije inzego z’umutekano. Bugira inama abatuye mu mirenge yegeranye n’imipaka kwirinda kwishora muri magendu.

kwamamaza

Mu rucyerera rwo kuri uyu wa mbere nibwo mu rugabano rw’imirenge ya Bugeshi na Mudende  yo mu karere ka Rubavu, humvikanye amasasu menshi bivugwa yaraswaga abambutsa magendu bazikuye muri RDC.

Ubwo Isango Star yageraga muri aka gace, umwe mu bahatuye yagize ati: “ isasu rya mbere ryumvikanye saa kumi n’imwe na makumyabiri, ubwo abaturage bagiye gushungera basanga umwana warufite agakapu karimo uniforme bamuteye urusasu rwo mu kibuno, bamutera singe nuko umwana ava mu mwuka. Singe ni icyuma cyo ku mbunda.”

Undi ati: “ barashe batanu! Umukobwa wapfuye, undi barashe isasu…nawe batari guhereza amahirwe ko arabaho.”

“ barashe amasasu agera nko muri 50!”

“…abapolisi bari aho bamaze kurasa uwo mwana yamaze gupfa, ubwo tumaze kuhagera turi abaturage benshi nuko bakomeza kurasa amasasu. Yewe bamwe muri twe, hari abo yagiye aranyuraho, ni bane! Umwe we twari twegeranye.”

Hari abavuga ko nubwo nubwo habayeho kurwanya inzego z’umutekano, umwana warashwe yari umwana w’ umunyeshuri w’imyaka 13 wahitaga. Gusa abandi bakemeza ko yari atwaje nyina magendu (Fraude).

Umwe ati: “Icyakora abacoracora bo bari birukanse nuko baba babonye akana kari kuhanyura gafite amakayi kagiye ku ishuli nuko babonye nta kundi barabigenza ako kana aba ariko kazira abo bacoracora.”

Undi ati: “abaturage bamaze kuhagera, abo bandi barashwe bageze muri batandatu, barashwe inzego z’umutekano nyinshi zahageze. Noneho bashaka kurwanya abapolisi nuko abapolisi babirararamo n’imbunda barabarasa.

Inzego z’umutekano ntizashatse kugira icyo zivuga kuri iki kibazo nyuma y’uko Isango Star ihamagaye ndetse ikoherereza n’ubutumwa bugufi umuvuzi wa polisi mu ntara y’Iburengerazuba.  Gusa MULINDWA Prosper; Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, yemeza aya makuru. Ashimangira ko aba baturage barwanyije inzego z’ishinzwe umutekano.

Mu kubaburira, yasabye abatuye mu mirenge ihana imbibi na RD Congo kwirinda kwishora mu bucuruzi bwa Magendu.

Yagize ati: “bahagaritswe n’inzego z’umutekano, Polisi y’igihugu, batera amahane bashaka kubyanga ndetse bashaka no kuyirwanya. Muri icyo gihe rero nibwo habayeho kuraswa, umuntu umwe niwe warashwe, niwe wapfuye.”

Nyuma yo kumva amasasu menshi bikanamenyekana ko hari uwapfuye n’abakomeretse, hari abaturage bavuga ko babikuyemo isomo ryo ku zinukwa magendu.

Umwe yagize ati: “isomo ry’ingenzi navuga ko byatwigishije ni uko bagenzi bacu cyangwa umuntu wese wakumva bamujyanye mu bintu byo gucora ibitemewe yabireka.”

“uwo mukobwa iyo bamufata bari kumwambika amapingu nuko ntibakoreshe kumwica nuko bakamugaragaza kuko yari n’umunyeshuli yari guhita yambara [y’ishuli].

Ibikunda kwambukirizwa muri magendi (Fraude) muri iyi mirenge ihana imbibi na RD Congo harimo ibiyobyabwenge byo mu ngeri zinyuranye, imyenda ari nayo uyu munsi bambutsaga.

Biteganyijwe ko uwarashwe azashingurwa kuwa kabiri, mugihe abakomeretse bajyanywe kuvurirwa mu bitaro bikuru bya Gisenyi.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star - Rubavu.

 Oct 8, 2024 - 09:23