Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda ko nta gihugu cyakizwa no gusabiriza (Amafoto)

Perezida wa Repubulika y'u RwandaPaul Kagame yavuze ko u Rwanda nk’Igihugu, kitari mu kirwa cyonyine, ahubwo gituranye n’ibindi bihugu bya Afurika.

kwamamaza

Ni ubutumwa yatangiye mu gitaramo gisoza Ihuriro rya 18 ry’Umuryango Unity Club Intwararumuri.

Ati “Nta gihugu kibaho nk’ikirwa, igihugu kibaho kikabana n’ibindi.”

Perezida Kagame yakomeje amavuga ko Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange bagomba gushaka umuti w’ibibazo bituma basigara inyuma.

Ati “Ikibazo muri twe tugomba kugishakira umuti byanze bikunze, kuko abantu bose bagera aho bakavuga ko bashaka gutera imbere, bashaka kuba neza. Niba ari byo, bikorere kandi birashoboka, wabigeraho, ariko umuntu nabaza impamvu nyuma y’imyaka 50, twaba turi aho dusabiriza […].”

“Nimumbwire mu bice by’Isi byose muzi, mumpe urugero rw’Igihugu abantu bakijijwe n’imiryango itari iya leta? Cyangwa se hari uwakijijwe no gusabiriza kandi ukabona gusabiriza ntabwo bimuteye isoni n’uwo usaba ndetse ukamureba igitsure nk’aho hari icyo agomba kukwishyura. Ibyo abayobozi twicaye hano, tubyumva gute? Tubisobanura gute? Icyo kibazo tudakora tugishakira umuti n’ibi byose tuvuga, dukora cyangwa tuganira biba amagambo gusa.”

Perezida Kagame yibukije abitabiriye Ihuriro rya 18 ry’Umuryango Unity Club Intwararumuri ndetse n'Abanyarwanda muri rusange ko nta gihugu cyakizwa no gusabiriza.

 Nov 9, 2025 - 16:42