Paulo de Tarso yongeye guhabwa amakipe y'igihugu muri Volleyball.

Umunya-Brésil, Paulo De Tarso Milagres, yageze i Kigali mu ijoro ryakeye nyuma y’uko yongeye kugirwa Umutoza w’Amakipe y’Igihugu ya Volleyball mu byiciro bitandukanye.

kwamamaza

De Tarso yahawe akazi nyuma y’uko umwanya w’Umutoza w’Amakipe y’Igihugu ya Volleyball ushyizwe ku isoko mu mezi ashize.

Uyu Munya-Brésil yageze i Kigali mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 4 Nyakanga, aho agomba gusinya amasezerano y’imyaka ibiri atoza amakipe y’Igihugu mu byiciro bitandukanye.

Nyuma yo kugera i Kanombe, yavuze ko afata u Rwanda nko mu rugo ndetse mu ntego zimugaruye harimo kurufasha kuzakina Imikino Olempike.

Ati “Ndatekereza ko dufite intego dushaka kugeraho, iyo mvuze twe, mba nshaka kuvuga u Rwanda nk’igihugu nanjye ubwanjye kubera ko duhataniye kubona umwanya mwiza ku rutonde rwa Volleyball kandi niteguye gutangira buri kimwe. Mfata u Rwanda nko mu rugo, nta byinshi byo kuvuga, ndanezerewe kandi nishimiye kuba ngarutse.”

Yakomeje agira ati “Ubu dufite igihe gihagije cyo gukora ikintu kizima, ubu tugiye kureba uko twabona itike y’Imikino Olempike nubwo bigoye none, ariko mu mikino itaha, inzozi zanjye Ni ukugeza u Rwanda mu Mikino Olempike izakurikiraho.”

De Tarso yaherukaga mu Rwanda mu 2021 aho yatoje amakipe y’Igihugu y’Abagabo n’Abagore mu Gikombe cya Afurika cyabereye i Kigali nubwo byarangiye abagore bakuwe mu irushanwa kubera gukinisha abakinnyi bakomoka muri Brésil binyuranyije n’amategeko.

Bwa mbere atoza mu Rwanda, byari hagati ya 2010 na 2011 aho yafashije Ikipe y’Igihugu y’Abagabo batarengeje imyaka 20 kuba iya kane muri Shampiyona Nyafurika ya Volleyball.

@Gakunzi Blaise/Isango Star.

 Jul 4, 2023 - 11:44