Isomwa ry’urubanza rwa Prince Kid wateguraga Miss Rwanda ryasubitswe.

Kur’uyu wa gatanu, ku ya 28 Ukwakira 2022, nibwo urubanza Ubushinjacyaha buregamo Prince Kid wahoze ategura amarushanwa ya Miss Rwanda rwagombaga gusomerwa mu ruhame, ariko umucamanza yanzuye ko yasanze hakenewe kumvwa abandi batangabuhamya.

kwamamaza

Icyo cyemezo kivuze ko urubanza rwa Ishimwe Dieudonné uzwi nka Princekid rwongeye gupfundurwa, rukazakomeza kuburanishwa.

Ni icyemezo cyafashwe n’umucamanza wavuze ko nyuma yo kumva ababuranyi bombi, Urukiko rwaje gusanga hari abatangabuhamya rukeneye kumva bityo rwongera gupfundurwa.

Umucamanza yavuze ko abatangabuhamya bakenewe bazahamagazwa ku wa 15 Ugushyingo 2022 saa mbiri za mu gitondo, bakumvwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Yongeyeho ko nubwo Prince Kid azahamagazwa ngo avuge ku buhamya buzatangwa, nubundi urubanza ruzaburanwa mu muhezo nk’uko byagenze ubwo aheruka kwitaba Urukiko.

Umucamanza akivuga iki cyemezo abari buzuye icyumba cy’iburanisha biganjemo itangazamakuru, inshuti n’abakoranaga na Pronce Kid bahise bikubita barasohoka, ariko bagenda bijujuta kuko batari basanzwe bamenyereye icyemezo nk’iki.

Yaba Prince Kid cyangwa abamwunganira mu mategeko nta wabashije kugera ku Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, icyakora Umushinjacyaha we yari yitabiriye.

Uyu mwanzuro wafashwe mugihe ingeri zitandukanye zari zitegerezanyije amatsiko umwanzuro urafatwa kur’uru rubanza, dore ko benshi bifashishije imbuga nkoranyambaga bakomezaga kugaragaza amarangamutima yaho bahagaze, cyane ko Prince Kid aragirwa umwere.

 Oct 28, 2022 - 15:20