Nyarugenge: Abagore biyemeje guhangana n'ibibazo byugarije umuryango

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge burasaba abahagarariye abagore mu nzego zitandukanye muri aka karere kwita ku gukemura bimwe mu bibazo bibangamiye abagore n’abana byiganjemo ubuzererezi ndetse n’ubucuruzi bw’akajagari bugaragara muri aka karere kagizwe n’igice kinini cy’umujyi.

kwamamaza

Ni mu nama rusange y’inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Nyarugenge yateranye kuri uyu wa 5, hasinywa imihigo n’ubuyobozi bw’aka karere.

Ni imihigo y’ibikorwa by’umwaka 2024-2025 aho hanasuzumwe iy’umwaka washize 2023-2024.

Madame Genevieve Uwamahoro umuyobozi nshingwabikorwa wungirije w’akarere ka Nyarugenge, arasaba inama y'igihugu y’abagore kwita kuri bimwe mu bibazo bibangamiye umuryango batuyemo.

Ati "ibibazo bazibandaho ni ibijyanye no kwiteza imbere, gukangurira abadamu kuvana amaboko mu mifuka bagakora kandi bagateza imiryango yabo imbere, ikindi tubasaba muri bwa bukangurambaga kugirango umugore atere imbere ni uko akorera ahantu hakwiye kandi hatunganye, Nyarugenge dufite amasoko menshi, tubatumye na none kugirango bakangurire yaba abagore yaba urubyiruko kwirinda gucururiza mu muhanda bacururize ahateganyijwe". 

Icyo n’ibindi bibazo birimo ubuzererezi ni bimwe mubyo babona inama y’igihugu y’abagore ikwiye kwitaho nk'akarere gaherereye rwagati mu mujyi wa Kigali.

Umwe ati "hari abana b'abakobwa bashukwa bakazanwa mu mujyi gukora imirimo yo mu rugo bahagera ugasanga hajemo ibibazo mungo b'abana babaye inzererezi, ibyo bibazo duhura nabyo ari naho muzabona akenshi tugira umubare uri hejuru w'abana baterwa inda, abana bashukwa, abana bata amashuri haba harimo ibibazo mu miryango, dukwiye gufatanya na leta kugirango dukemure ubwo buzererezi kandi n'amakimbirane mu miryango".

Undi nawe ati "abagore bakeneye kwiteza imbere ariko bamwe ntibabyumva abandi bakabyumva ariko bakabura ubushobozi, ni ukongera ubukangurambaga tukaganiriza abagore bakumva ko kugana amasoko bagakora bakava mu mihanda byabongerera ubukungu".     

Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Nyarugenge Madame Agatesi Mugabo Marie Leatitia, avuga ko iyo mihigo igomba kweswa ariko binyuze mu bikorwa by’ubukangurambaga bujyana no kwigisha ndetse no kwita ku kureba igitera ibyo bibazo bikabonerwa umuti.

Ati "ikintu cya mbere ni ukubanza kumenya ngo iki cyatewe n'iki, ubuzererezi, ibibazo byinshi tubona bituruka akenshi ku makimbirane mu muryango, icyo ni ikintu kiri mu mihigo twasinye tuvuga ko tuzita cyane ku muryango tuyiganiriza tukamenya ikibazo nyamukuru kiri mu muryango, iyo tumaze kumenya ikibazo kiri mu muryango dushaka igisubizo tugashyira hamwe, hari abo dufata tukabigisha imyuga ariko habanza amahugurwa kuko umuntu ntiwamwigisha ababaye ngo bikunde, hari n'abana baba barataye amashuri nabo tubakorera ubuvuguzi tugafatanya n'inzego bwite za leta abana bagasubira mu ishuri umuryango ukarushaho gutera imbere".     

Iyi mihigo ya Mutima w’urugo izashyirwa mu bikorwa n’abahagarariye abagore mu nama y’igihugu bafatanyije n’abafatanyabikorwa batandukanye ikubiye mu nkingi nkuru z’ingenzi ari zo ubukungu, imibereho myiza, imiyoborere myiza n’ubutabera.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Sep 14, 2024 - 08:02