
Musanze - Nkotsi: Batewe impungenge n'ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n'itotezwa rishingiye ku mateka
Nov 28, 2024 - 14:42
Musanze mu ntara y'Amajyaruguru hari abaturage bo mu murenge wa Nkotsi bavuga ko bahangayikishijwe cyane n’ingengabitekerezo ya Jenoside n’itotezwa rishingiye ku mateka bimaze igihe mu kagari ka Bikara.
kwamamaza
Ukigera muri aka kagari ka Bikara mu murenge wa Nkotsi mu karere ka Musanze, uwo ushatse kubaza kuri aya makuru wese akubwira ko icyo bababwiye ari ukwirinda kubivugaho.
Niyonsaba Agnes wo muri aka kagari wemeza ko amaze igihe ahohoterwa ariko abuzwa kugira icyo abivugaho, Isango Star imugeraho yabanje gusaba uburenganzira kukagari n’umurenge nkuko babimubwiye.
Izo nzego zikimara kubyumva zakoranye mu kanya gato bati bihorere ubabwire ko utameze neza.
Agnes kwihangana byanze ati mureka mbambwire agahinda kibyo maze igihe kirekire nkorerwa kandi bizwi.
Ati "ihohotera nararigiriwe, barantera mu rugo, umuyobozi w'akagari arabibona ariko aranyakira ukabona nawe ntashaka kunyumva".
Icyo abaturanyi be bahurizaho nuko aha haba ingengabitekerezo ya Jenoside n’itotezwa rishingiye ku mateka akorerwa.
Umwe ati "bamusanga aho yibereye iwe ndetse bakamubwira ngo iyo igihe cyo kwibuka kigeze ngo bajya batanga amafaranga yo kugirango arye, baravuga ngo ni Umututsikazi".
Ngo hari abari bafashwe bakurikiranwa bafunzwe hanyuma babiri bararekurwa bagaruka kuhakorera ibirori byo gufungurwa no kumwaza uyu mubyebyi.
Basaba ko byasuzumwa n’abazana iyo ngengabitekerezo ya Jenoside bakabihanirwa igacika aha kuko bikomeje gutyo babona ko byazagira ingaruka zikomeye.
Mu makuru aba baturage bahaye Isango Star nuko hari abayobozi b’imidugudu 2 beguye ku nshingano zabo ku mpamvu zirimo no kunanirwa gusigasira ubumwe n’ubwiyunge, kuva ku rwego rw’akagari kugeza ku rwego rw’intara y’Amajyaruguru ntibashatse kugira icyo bavuga kuri iyi nkuru mugihe yatunganywaga, icyakora amakuru aturuka muri ba nyirayo ngo nuko ntawemerewe kugira icyo abivugaho.
Ibyo byose byiyongera kukuba ngo bashaka ko ava muri aka gace nyamara agakomeza kubabazwa nuko adafite ahandi yajya ngo uretse aha yashakiye bisa naho ariwo muryango yasigaranye.
Inkuru ya Emmanuel Bizimana / Isango Star Musanze
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


